Impinduka mu bigo  WASAC,REG,RURA byahawe abayobozi bashya

Ibigo birimo RURA, WASAC na REG byahawe abayobozi bashya mu mpinduka zakozwe kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2023.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bikuru bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko ibigo bitandukanye birimo icy’Ikigo cy’Ingufu,REG,Igishinzwe amazi ,WASAC, ndetse n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA),bihawe abayobozi bashya.

Itangazo ryavugaga ko Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame yagize Dr Omar Munyaneza Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishingwe amazi, WASAC Group, mu gihe Umuhumuza Gisele yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC Ltd.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG cyahawe Armand Zingiro nk’Umuyobozi Mukuru asimbuye umunya-Israel, Eng. Ron WEISS uheruka kukiyobora.

Evaritse Rugigana  yagizwe Umuyobozi Mukuru  w’URwego Ngenzuramikorere.

Impinduka kandi zakozwe mu kigega Agaciro Development Fund aho Tesi Rusagara wagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki kigega.

Kuki impinduka muri ibi bigo  zikwiye?

Mu bihe bitandukanye ibi bigo byakunzwe kugarukwaho haba mu itangazamakuru ndetse no mu Nteko Ishingamategeko,bivugwaho imikorere idahwitse.

Urugero ni raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 12 Gicurasi 2022, yavugaga ko ikigo cya WASC kuva mu mwaka wa 2014 cyashingwa gikorera mu bihombo ndetse kugeza ku wa 30 Kamena 2021 cyari kigeze kuri miliyari 19,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Umugenzuzi w’imari ya Leta yanavugaga ko ngo inafite imyenda irimo uzishyurwa mu myaka 10 yahawe na Banki ya Kigali ungana na miliyari 17, 5 Frw n’uwa Banki Nyafurika y’Iterambere ungana na miliyari 400 Frw.

Uyu uzishyurwa mu myaka 16 harimo no gusonerwa kwishyura mu myaka umunani ku nyungu ya 2,5% ku mwaka.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko ikibazo cy’amazi menshi apfa ubusa ataragera ku bakiliya gikomeje kubera WASAC ihurizo kuko yavuye kuri 44,1% mu 2020 agera kuri 45,6 % mu 2021.

Kuva ku wa 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 31 Werurwe 2022, iki kigo cyishyuye amazi atarigeze atangwa afite agaciro ka miliyari 3,8 Frw angana na metero kibe miliyoni 6,07.

Ikindi cyagaragajwe ni uko ingano y’amazi ya WASAC yagabanutseho 10%, ni ukuvuga metero kibe zigera ku 6.392 ku munsi, bifitanye isano n’ubukene bw’ibikorwaremezo byayo.

Ibi kandi bigahuzwa nuko abaturage batandukanye by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali bakunze kwinubira igenda rya hato na hato ry’amazi.

REG nayo ivugwamo  ibihombo

Ubwo mu 2022,yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Ikigo cy’Igihugu cy’amashanyarazi (REG), cyagaragarijwe amakosa yiganjemo ajyanye n’itangwa ry’amasoko yatanzwe agateza igihombo.

Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, mu bugenzuzi bwakorewe REG mu mwaka wa 2021, birimo isoko ryahawe rwiyemezamirimo utararitsindiye, bityo bituma habaho igihombo cy’arenga 1,885,000,000Frw.

Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta [PAC] muri Nzeri 2022, yigeze kunenga Sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu EDCL ishamikiye kuri REG kuba yarahaye abakozi bayo amafaranga nyoroshya rugendo arenga agenerwa abakozi ba leta.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza ko umukozi wo ku rwego rwa ’Manager’ muri sosiyete EDCL amategeko amugenera amafaranga nyoroshya rugendo angana na 208 731 buri kwezi ariko Sosiyete ya EDCL yo yatanze agiye kwikuba hafi kabiri ku bakozi bari muri icyo cyiciro.

Gutanga amafaranga nyoroshya rugendo y’ikirenga ku bakozi ba EDCL byatumye iyo sosiye ikora ku mafaranga yari yagenewe indi mishinga yo kugeza ku baturage amashanyarazi.

Muri RURA si shyashya

Mu Kwakira 2022 nibwo Minisitiri w’Intebe,yirukanye Umuyobozi wa RURA n’abandi babiri bakoranaga kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.

Abirukanywe ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye Leta akamaro (RURA), Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari  na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi  birukanywe.

Ni nyuma y’igihe kinini muri iki kigo gikunze  kuvugwaho kudakemura serivisi zijyanye no gutwara abantu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi n’ ikijyanye n’amakosa mu gutanga amasoko ku bigo  bitwara abagenzi.

Abayobozi bashya muri ibi bigo, bitezweho impinduka n’amavugurura adasanzwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW