UPDATED: Amakuru mashya ku mugabo ukekwaho kwica abantu akabashyingura iwe (VIDEO)

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwavuze ko rwafunzwe umugabo ukekwaho kwica abantu batazwi umubare akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

RIB ivuga ko uwo mugabo witwa KAZUNGU Denis akekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu uriya mugabo yishe, n’imyirondoro yabo.

Ikindi ni uko uyi mugabo ngo azakorerwa dosiye ikagezwa mu Bushinjacyaha.

RIB ivuga ko ishimira abaturarwanda ku bufatanye bagaragaza mu gutanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwa ubutabera, n’abafite umugambi wo kubikora kugira ngo uburizwemo.

Uyu mugabo ahamwe n’ibyaha akekwaho byo kwica, ngo yahabwa igihano cya Burundu.

AMAKURU MASHYA TWAMENYE

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye uyahawe n’umwe mu bayobozi b’Umudugudu wa Gishikiri, aho uriya musore yari acumbitse, ni uko ngo bamaze kubona imirambo igera ku 10, ndetse hari abavuga ko yabaye 12 yiganjemo abakobwa uriya musore bikekwa ko yishe.

Yatubwiye ko yari umuhungu ugaragara, kandi wagendanaga n’abakobwa beza.

UMUSEKE.RW