Musanzeꓽ Urubyiruko rweretswe amahirwe ari mu kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Urubyiruko rweretswe amahirwe ari mu kurengera akayunguruzo k'imirasire y'izuba

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru n’ayisumbuye rweretswe amahirwe ari mu kurengera Akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Couche d’Ozone), rusabwa kongera imishinga n’ibitekerezo bitanga ibisubizo mu kukarengera kuko iyangirika ryako rigira ingaruka ku buzima, kandi harimo n’amafaranga.

Urwo rubyiruko rwasabwe ibi, ni urwo mu Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze, ndetse n’abaturutse mu Ishuri rya Green Hills Academy bari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera Akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Mu mishinga aba banyeshuri berekanye irimo uwo kubaka ibyumba bikonjesha imboga n’imbuto hifashishijwe uburyo bwa kamere, mu gihe mu buryo busanzwe hifashishwaga frigo zigira uruhare runini mu kwangiza Ozone kubera ibinyabutabire zikoresha, ndetse n’umushinga wo gutunganya imisatsi yafatwaga nk’imyanda ikabyazwa umusaruro wo gukorwamo plafond.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye uru rubyiruko ku mishinga myiza bakoze itanga ibisubizo byo kurengera iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba n’ibidukikije, kandi ikaba itanga n’amafaranga ku bayikoze, abasaba kuyongera no kuyigeza ku baturage ndetse abizeza n’ubufasha.

Yagize ati “Iyi mishinga iza isubiza, kuba ihendutse, irengera ikirere n’umusaruro wajyaga wangirika. Hari ibigikeneye ubushakashatsi ariko turifuza ko bitajya bihera hano gusa ahubwo bagomba kubigeza ku baturage kugira ngo bikomeze bitange ibisubizo.”

Ati “Tuzakomeza kuyishyigikira yaba mu kuyikorera ubuvugizi, kubahuza n’abaterankunga no kuyifasha kuko iyo ibidukikije bibungabunzwe neza biturinda iyangirika rya ozone ndetse bikagabanya n’ingaruka z’ibiza twahuraga.”

Niyonsenga Everigiste wakoze umushinga wo kubaka ibyumba bikonjesha imboga n’imbuto hifashishijwe uburyo butangiza ikirere ndetse bikarinda n’umusaruro wangirikaga, avuga ko umushinga wabo bawukoze bagamije gusubiza ibibazo bimwe na bimwe Isi yajyaga ihura nabyo.

Yagize ati “Dukonjesha imboga zikamara iminsi itanu ntacyo zibaye, karote zishobora kugeza ku minsi icumi. Ibyo bidufasha kurengera umusaruro wangirikaga kandi hadakoreshejwe frigo kuko imyuka zoherezaga mu kirere yangizaga ozone nabyo bigateza imihindagurikire y’ikirere.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA,  Uwera Martine yagarutse ku nyungu ziri ku kurengera akayunguruzo k’imirasirire y’izuba asaba buri wese kumva umusanzu we mu kukarengera.

- Advertisement -

Yagize ati “Akayunguruzo k’imirasire y’izuba ntikagarukira ku gihugu kimwe gusa kuko karinda ikirere, karinda ubuzima bwo ku Isi kuko gafata imirasire itari ngombwa yangiza ubuzima n’ibinyabuzima kakayisubiza mu kirere. Ni ngombwa rero ko buri wese aharanira kukarengera kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musanze, Emile Abayisenga we yemeza ko kuba abanyeshuri n’abarimu bakora imishinga itanga ibisubizo kuri ibi bibazo badakwiye gucibwa intege n’ubushobozi buke ahubwo bakwiye kongeramo imbaraga kuko leta n’abafatanyabikorwa bayo baba bafite ubushobozi bwo kubatera inkunga.

Muri iki gikorwa REMA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na IPRC Musanze aho bazajya bafatanya mu bushakashatsi bugamije kurengera ibidukikije no gufatanya mu mishinga itanga ibisubizo mu kurengera ibidukikije no kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Abahanga mu bya siyansi n’ubumenyi bw’Isi berekana ko iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba akenshi ituruka ku myuka y’ibinyabutabire bikoreshwa mu byuma bikonjesha, ibyuka bihumanye bituruka mu nganda n’ibinyabiziga n’ibindi bikorwa bya muntu.

Ibyo byose biragenda bikangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba kagatangira gutobagurika ntikabashe gukomeza gutangira no gufata imirasire y’izuba bityo igakomeza ikagera ku Isi igifite ubukana ikaba yateza indwara zo kuba yangije abantu n’ibindi binyabuzima harimo no kuba yateza gukama kw’inyanja, imyuzure mu gihe amazi Isi ibitse n’urubura yashonga n’ibindi.

REMA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na IPRC Musanze
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abanyeshuri konera imbaraga mu mishinga ibungabunga ozone kuko harimo amahirwe menshi

BAZATSINDA Jean Claude

UMUSEKE.RW i Musanze