Nyanza: Bakajije ingamba mu guhashya igwingira

Akarere ka Nyanza gafatanyije n’umufatanyabikorwa wako ‘Gikuriro Kuri Bose’ kiyemije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana binyuze muri gahunda bise “Kura neza Kibondo”

Umurenge wa Ntyazo niwo watangirijwemo ubukangurambaga bwo gukumira imirire mibi n’igwingira mu bana.

Abatuye i Ntyazo bavuze ko iyi gahunda yatangijwe ari nziza, ari n’uburyo bwo kubakebura mu kwita ku mwana.

Umwe muri bo yagize ati “Nkanjye ntabwo numvaga ko gupimisha inda kare ari uburyo bwiza bwo kurinda umwana uzavuka kuzisanga afite imirire mibi n’igwingira ariko byibura turabishishikarijwe ubu tugiye kubyitaho”

Undi nawe yagize ati: “Ubu tugize amahirwe turigishijwe tugomba guha agaciro gupimisha abana imirire mibi tukamenye aho bahagaze, byibura umwana tukamurinda ibyamuteza imibereho mibi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, avuga ko  yashimiye abitabiriye igikorwa hamwe na Gikuriro Kuri  Bose bafatanyije, anasaba ko buriya bukangurambaga bwakorwa neza kugeza busojwe.

Yagize”Turasaba ababyeyi kwita ku bana babarinda imirire mibi kuko aribo Rwanda rw’ejo, bakora ibyo basabwa byose birimo kwitabira serivisi z’ubuzima zirimo kubyara abo bashoboye kurera, kubajyana mu ngo mbonezamikurire n’ibindi.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izakorwa mu Mirenge yose icumi igize Akarere ka Nyanza mu gihe cy’iminsi icumi, aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gupima abana imirire, gukurikirana abana barwaye imirire mibi, gukangurira abaturage ibyiza byo gupimisha inda ku bagore batwite, kuboneza urubyaro, gushishikariza ababyeyi kujyana abana muri ECDs n’ibindi.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutanga inkoko 374 ku bagore 187 bo Murenge wa Ntyazo bipibimishije bwa mbere ku gihe batararenza ibyumweru 12 basamye, guhemba abajyanama b’ubuzima babiri ba mbere bajyanye abagore benshi kwipimisha inda bwa mbere ku gihe, guha ibikoresho ingo mbonezamikurire 140 n’ibindi.

- Advertisement -

Mu kureba uko iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa, haganiriwe ku mihigo y’Ubuzima mu karere mu mwaka wa 2022-2023 ndetse n’iya 2023-2024, hanahembwa ibigo nderabuzima bitatu(3 ) byitwaye neza .

Ibyo bigonderabuzima ni  Kirambi yo muri Nyagisozi, Hanika yo mu Murenge wa Busasamana na Mututu yo mu Murenge wa Kibirizi.

Abajyanama b’ubuzima, Ibigo nderabuzima ndetse n’Ibitaro bya Nyanza bakaba barashyize iyi gahunda mu mihigo ya 2023-2024 basinyanye n’Akarere.

Ikigo nderabuzima cya Kirambi cyashimiwe ko kitwaye neza gihizi ibindi bigonderabuzima
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwasinyanye n’iBitaro bya Nyanza imihigo y’Ubuzima 2023-2024

 

NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza