Hatangiye iperereza ku kigo nderabuzima kibwe ibikoresho

Ikigo nderabuzima cyo mu Karere ka Nyanza, kibwe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda arenga Miliyoni ebyiri, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye kugikoramo iperereza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 umunyamakuru wa UMUSEKE yageze ku kigo nderabuzima cya HANIKA kiri mu mudugudu wa Gihisi B, mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Hari abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bayobowe n’umuyobozi wabo ku rwego rw’Akarere.

Intandaro ni uko mu kigo nderabuzima hibwe ibikoresho birimo microscope (Isanzwe yifashishwa mu gupima ibizami abarwayi), n’icyuma gipima ingano y’amaraso mu mubiri.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo nderabuzima cya HANIKA, Kamigisha Candidat yabwiye UMUSEKE ko abibye ibyo bikoresho bitwikiriye ijoro bagonda grillage babinyuzamo.

Yagize ati “Ibyo bikoresho byibwe nijoro binyuzwa mu idirishya aho bari bagonze grillage y’idirishya.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE yabonye  abakozi ba RIB basanzwe bapima ibimenyetso bya gihanga, baje ahabereye ubwo bujura.

Hari amakuru avuga ko muri  laboratoire yarimo ibyibwe harimo ibindi bibiri byapfuye, ariko abibye batoranyamo ibyo bizima, ibyapfuye byo barabihasiga.

Andi makuru avuga ko hatawe muri yombi abazamu babiri bari baraye izamu nijoro muri icyo kigo nderabuzima cya Hanika.

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry , yabwiye UMUSEKE ho hagikorwa iperereza.

Ati “Turacyakora iperereza, kugeza ubu nta byinshi natangaza, amakuru arambuye nayagutangariza iperereza rimaze kugira ibyo rigeraho, tubona bitabangamira imigendere myiza yaryo.

Ibyibwe bihabwa agaciro k’amafaranga arenga miliyoni ebyiri.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangaje  ko nubwo ibikoresho byibwe, RIB ikaba iri gukora iperereza ariko serivisi zitangirwa kwa muganga zikomeje gutangwa.

Abibye ibikoresho babinyujije mu idirishya

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW