Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya, aho asanze mugenzi we w’iki gihugu, William Ruto, mu nama y’iminsi itatu yiga ku ihindagurika ry’ikirere.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4-8 Nzeri 2023, yitabirwa n’abayobozi bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bagira uruharre mu gutuma hatabaho ihindagurika ry’ikirere.
Iyi nama yateguwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Guverinoma ya Kenya.
Perezida William Ruto ubwo yatangiza iyi nama, yavuze ko ibihugu bikize bikwiye kugira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, bititanye ba mwana n’ibiri mu nzira y’Amajyambere.
Yashimangiye ko Afurika ifite umutungo kamere n’andi mahirwe byabyazwa umusaruro.
Ati”Igihe kinini tubona ibi nk’ibibazo. Hari amahirwe atandukanye akwiye kubyazwa umusaruro.”
Ruto yashimangiye ko Afurika ifite amahirwe menshi arenga miliyari, uburyo bw’ishoramari, amabuye y’agaciro n’ibitekerezo bakwiriye gusangizanya.
Ati “Ntabwo turi hano kugira ngo turebe ibibazo gusa.”
Mu 2020 u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanye rwohereza mu kirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere, no kugera kuri ’Net Zero’ (ikigero cy’aho imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ihwanye n’ikurwamo) mu 2050.
- Advertisement -
Inama ya Africa Climate Change Summit, niyo ya mbere ibaye ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama, abayitabiriye bazumvikana ku myanzuro bazajyana mu nama ya COP28 mu mpera z’uyu mwaka, iteganyijwe kubera muri leta zunze Ubumwe z’ Abarabu.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW