RIB yegereje abatuye ibice by’icyaro serivisi za Isange One stop Center

Muhanga: Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB,rwegereje abatuye mu Mirenge y’icyaro serivisi ifasha abahohotewe kubona ubuvuzi, ubutabera n’ubufasha kw’ihungabana.

Abagerejwe Serivisi ya Isange one stop Center ni abatuye mu Murenge wa Kiyumba, Kibangu, Rongi, Kabacuzi, Nyabinoni yo mu Karere ka Muhanga.

Hakaba kandi abatuye mu Murenge wa  Kayenzi, Karama na Kayumbu yo mu Karere ka Kamonyi, ndetse n’abo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kiyumba bavuga ko batari bazi ko iyi serivisi ibaho, bakavuga ko abahohoterwaga inzego z’ubugenzacyaha zababwiraga ko zibajyanye mu Bitaro bya Kabgayi gupimwa.

Mukamana Donathille wo mu Mudugudu wa Mubuga,  Akagari ka Ruhina Umurenge wa Kiyumba, avuga ko usibye kuba batari bazi ko Isange ibaho,abarwayi n’abahohotewe bajyanwaga iKabgayi bageragayo bananiwe cyane kubera ikibazo cy’Umuhanda mubi werekezayo.

Ati “Twasabaga Ubuyobozi ko bwadufasha gukora uyu muhanda, kugira ngo abakozi banga kuza gukorera muri ibi Bitaro kubera iyi mpamvu barusheho kwiyongera baduhere abarwayi serivisi nziza.

Uyu mubyeyi yashimishijwe no kuba begerejwe  iyi serivisi ifasha abahohotewe kubona ubuvuzi bwihuse, kuko byabatwaraga amasaha menshi kugira ngo imbangukiragutabara igeze abarwayi mu Bitaro bya Kabgayi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo, Njangwe Jean Marie,yabanje gusobanurira abaturage amoko y’ihohoterwa,avuga ko ari nayo yiganje mu birego RIB yakira mu kazi kayo ka buri munsi.

Njangwe yagize ati”Ntabwo bikwiriye ko iri hohoterwa ricecekwa cyangwa ngo murizinzike  kuko ahari amakimbirane havamo n’impfu.”

- Advertisement -

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One stop Center  muri RIB Nsabimana Jean Paul Habun,avuga ko ibyaha by’ihohotera bitagomba kungwa cyangwa ngo bihishirwe kuko bigira ingaruka mbi ku wahohotewe ndetse n’ahazaza he.

Ati”Iki cyaha cy’ihohotera ntabwo kigomba guhishirwa ntabwo ari ngombwa kandi ko uwagikoze afashwa kungwa n’uwo yagikoreye.”

Serivisi ya Isange One stop Center  mu Karere ka Muhanga, isanzwe ibarizwa mu Bitaro bya Kabgayi, ubu abahohotewe bo mu Murenge wa Cyeza, Muhanga, Nyamabuye,  Nyarusange, Rigendabari, Mushishiro na Shyogwe  ndetse n’abaturutse ahandi hegereye ibi Bitaro nibo bazajya bajyanwa iKabgayi.

Abaturage bivuriza mu Bitaro bya Nyabikenke bishimiye kwegerezwa serivisi ya Isange One stop Center
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza, barasubizwa
bakozi ba RIB bakiriye ibibazo by’akarengane
Nsabimana Jean Paul Habun ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One stop Center muri RIB avuga ko iki cyaha kitagomba guhishirwa.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.