Ruhango: Hatashywe Kiliziya nshya, Perezida Kagame ahabwa impano

Mu muhango wo gutaha Kiliziya nshya ya Paruwasi ya Byimana, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, yashimiye Perezida Paul Kagame wagize uruhare mu kuyubaka, amugenera impano.
Umuhango wo gutaha Kiliziya ya Paruwasi ya Byimana, wahuriranye na Yubile y’imyaka 75 iyi Paruwasi imaze ishinzwe.
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko umuryango wa Paul Kagame wagize uruhare rufatika kugira ngo iyi Kiliziya ibashe kubakwa.
Ati “Ndashimira Umuryango wa Nyakubahwa Paul Kagame watanze inkunga y’amafaranga, utanga n’inkunga y’ibitekerezo.”
Musenyeri Ntivuguruzwa kandi avuga ko usibye izo nkunga umuryango wa Paul Kagame watanze, hiyongera ho kuba ufite n’inkomoko mu Ruhango, avuga ko inkunga ye yabakoze ku mutima.
Ati “Ntabwo nasoza ntashimiye Musenyeri Mbonyintege Smaragde uri mu kiruhuko cy’izabukuru kuko niwe wakoze imirimo myinshi yo kuyubaka.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko hari n’uruhare rukomeye rw’abakristo b’iyi Paruwasi ya Byimana.
Ati “Muteye ishema, ibyo mwakoze birashimishije twifuza ko n’abandi bakristo babigiraho.”
Murambe Semana Emmanuel, Uhagarariye Inama Nkuru ya Paruwasi ya Byimana avuga ko hari abakoze imirimo y’amaboko irimo gukora amatafari, abandi barahereza.
Ati “Kiliziya twasengeragamo mbere yakiraga abakristo 1000 abandi bakicara hanze babuze ifasi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice wari umushyitsi muri uyu muhango yashimye ubufatanye bwaranze abakristo ba Paruwasi ya Byimana ,avuga ko hari byinshi Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta, birimo guteza imbere Uburezi bufite ireme.
Ati “Iyo umuntu avuze Byimana abantu bumva amashuri abayatangije nimwe.”
Guverineri Kayitesi yabasabye gukomeza ubwo bufatanye babungabunga Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ariyo sano muzi Abanyarwansa bose bibonamo.
Ati “Twifuza ko dufatanya mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye, tuwurinda amakimbirane abera mu ngo.”
Yashimangiye ko impano bamuhaye azayigeza ku muryango wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kandi neza.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika, Madamu Nsanzabaganwa Dominique, usanzwe uvuka mu Karere ka Ruhango, nawe yashimiwe uruhare yagize mu kubaka iyi Kiliziya.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EALA) ndetse n’abo mu Ntteko Ishingamategeko y’u Rwanda.
Kiliziya nshya ya Paruwasi ya Byimana yuzuye itwaye arenga miliyoni 300 y’u Rwanda, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakristo 2500.
Guverineri Kayitesi yijeje Musenyeri ko impano bahaye Umukuru w’Igihugu azayimushyikiriza
Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko inkunga umuryango wa Paul Kagame wabateye, yabakoze ku mutima
Bamwe mu Bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Kiliziya nshya ya Paruwasi Byimana yuzuye itwaye miliyoni zirenga 300 Frw
Abayobozi b’Idini Gatolika n’abo mu Nzego za Leta bitabiriye ibi birori
Musenyeri na Padiri wa Paruwasi ya Byimana Nzamurambaho Emmanuel , Guverineri Kayitesi na Murame bakase umutsima
Abakristo 2500 nibo iyi Kiliziya ishobora kwakira

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango