Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Inzu yakorerwagamo ubudozi yafashwe n’inkongi hahiramo ibifite agaciro ka Miliyoni 5frw,.

Iyafashwe n’inkongi ni inzu y’ubucuruzi igeretse kabiri, umuryango umwe wo hejuru wakorerwagamo imirimo y’ubudozi bw’imyenda.

Ibi byabaye  kuri uyu wa kane tariki ta 21 Nzeri 2023,ku isaha ya  saa mbiri za mugitondo .

Ni inyubako zo mu Mudugudu wa Rushakamba,Akagari ka Kamashangi,Umurenge wa Kamembe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe butangaza ko yatewe n’imashini ikoresha umuriro w’amashanyarazi basize bacometse.
Icyakora ngo nta muntu wahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe,Iyakaremye Jean Pierre yagize ati “Icyateye inkongi ni imashini ikoresha umuriro w’amashanyarazi basize bacometse iteza kwaka umuriro ( short circuit) hangiritse  imashini zirindwi zidoda,imyenda idoze n’itadoze itazwi umubare,ibyangiritse biri mu gaciro kagereranyije ka miliyoni eshanu y’amafaranga y’uRwanda.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa  mu butumwa yatanze yasabye abaturage kujya bashaka ubwishingizi bw’amazu yabo.

Ati”Turasaba abaturage  gushaka ubwishingizi bw’amazu mu rwego rwo kwirinda ibihombo bituruka ku nkongi z’umuriro,no gusuzuma imiterere (Installation) y’amashanyarazi ari mu mazu cyane cyane ahakorerwamo ibikorwa bikenera umuriro mwinshi”.

Police ishinzwe kuzimya inkongi  yatabaye ,ibasha kuzimya iyi nkongi bituma indi miryango idafatwa n’umuriro.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE I RUSIZI