Rusizi: Umuhanda uhuza u Rwanda n’u Burundi wacitsemo kabiri

Abaturage bo mu Kagari ka Mpinga mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, baratabariza umuhanda ubahuza n’Igihugu cy’u Burundi unyuze ku Mugezi wa Ruhwa wacitsemo kabiri.

Bavuga ko uyu muhanda kuri ubu utakiri nyabagendwa kuko wamaze kwangizwa n’amazi ugatenguka ku buryo kuwukoresha bisigaye bibateza impanuka bikabangamira imigenderanire n’ubuhahirane.

Usibye kuba uwo muhanda ubahuza n’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ni nawo wifashishwa bajya ku murima w’icyitegererezo wa Bize ariho bahera bagaragaza impungenge zo kuzakurayo umusaruro wabo mu gihe waba udatunganyijwe mu maguru mashya.

Bamwe mu baganiriye na bagenzi bacu b’Imvaho Nshya, bavuga ko umaze imyaka 10 ukozwe n’uruganda CIMERWA PPC rutunganya sima nyarwanda kuko rwashakaga kwiyorohereza ingendo zijya kuhashaka itaka ryabugenewe rikoreshwa bakora sima.

Bavuga ko ibyo CIMERWA yahashakaga ishobora kuba itarabihabonye irahareka, ariko kuko ari umuhanda mpuzamahanga Abarundi n’Abanyarwanda bacagamo bahahirana wakomeje kuba ingirakamaro.

Riberakurora Patrice, ni umwe muri bo, yagize ati: “Uyu muhanda uduteye impungenge zikomeye kuko numara gucikamo kabiri ibigori duhinga muri iriya mibande ntituzaba tukibibagaye, nta n’ahandi twanyura tujyayo.”

Mukamageza Antoinette nawe yagize ati “Nzanywe n’uko bambwiye ko Meya awuciyemo nari nje kumwisabira kuwudukorera kuko nkanjye uko mpanyuze nshaka kugwamo.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kirume Munyemana Faustin, avuga ko badatabawe vuba imirimo bakorera mu mirima y’ibigori itaba igikozwe

Uwagombaga kubatwarira ibilo 50 ku mafaranga 1000 awubagereza ku muhanda munini Bugarama-Butare, cyangwa nk’igare ryagombaga gutwara imitwaro myinshi kuko ritahagera, uwikomereye ku mutwe abaca amafaranga 3000.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura kureba icyakorwa ngo ukorwe byihuse.

Ati “Twawubonye koko imvura yawutenguye bikomeye, koko wenda gucikamo kabiri. Twabwiye Umurenge gukoresha umuganda ukawukora neza ukahashyira ikiraro gikomeye ngo abantu babashe gutambuka kandi Umurenge wabitwemereye.”

Yavuze ko hakenewe ikiraro gikomeye amazi aca umuhanda agahurizwa hamwe akabona aho anyura ajya mu mugezi wa Ruhwa adatwaye ubutaka bw’abaturage cyangwa ngo agire uwo ahitana.

Uyu muhanda uri hagati mu musozi, hejuru yawo hari ishyamba rya Leta rinini ry’inturusu, munsi yawo hari imanga nini cyane ugana mu mibande aho bahinga, kubera kutitabwaho, amazi y’imvura nyinshi ava muri iryo shyamba yarawangije bikomeye.

Uretse ubwo buhinzi buhari bavuga ko bukorwa n’ab’Imirenge ya Butare na Gikundamvura, hari na ba mukerarugendo bahanyura basura amashyuza ahari, abaturage bakanahaca bajya kwanika imyaka bejeje kuko nta kinyabiziga cyahanyura.

Abaturage basaba ko bakorerwa umunda ubahuza n’u Burundi
Abanyantege nke birabagora kuwukoresha
Umuhanda wacitsemo kabiri, barasaba ko usanwa

 

Jean Claude BAZATSINDA / UMUSEKE.RW