Rwamagana: Abanywaga ibiyobyabwenge bakiriye Yesu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Karere ka Rwamagana, abarenga 1000 bakirijwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu bukangurambaga bw’iminsi itatu bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu Mirenge igize aka Karere.

Ni igiterane cyatangiye kuwa 30 Kanama 2023 gisozwa kuwa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023.

Cyateguwe n’ihuriro ry’amatorero ya Gikirisitu, Compassion International n’Akarere ka Rwamagana.

Mu buhamya bwa bamwe mu  bitabiriye iki giterane bavuga ko bari barabaswe n’ibyaha bitandukanye birimo uburaya, ibiyobyabwenge ariko bakiriye agakiza.

Nkunzingabo Elissa yagize ati”Ndi umwe mu bantu biyemeje guhinduka, nkaba mushya. Ngomba kubaho mu gakiza, hari igihe uhitamo inshuti mbi, zikaba zakujyana mu bantu byatuma uba imbata z’ibiyobyabwenge ariko ubutumwa nk’ubu buje kuduhindura tukaba bashya.”

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rwikubo ibarizwa mu Rurembo rwa Ngoma, akaba n’umuhuzabikorwa mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, Rev Nsengiyumva Sylver, avuga ko iki giterane cyabaye umusaruro kuri benshi.

Yagize ati”Ibiterane bisanzwe byakorwaga ariko noneho ibyo kurwanya ibiyobyabwenge twabiteguye tubifashijwemo na Compassion International yaduteye inkunga yadufashije cyane mu byo dukenera, twabonye ibikoresho biba bikenewe kugira ngo ubutumwa butangwe neza.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne, yibukije ko hakenewe uruhare rwa buri umwe mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati”Turasaba ababyeyi gufasha abana banyu kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiza ubuzima, mureke tujyanemo, turinde abana kunywa ibiyobyabwenge kuko nibanywa ibyo biyobyabwenge ingaruka zizagera kuri buri wese. Iyo umwana anywa ibiyobyabwenge ,niwe ushobora gukubita ababyeyi, niwe ushobora gutega ababyeyi bangana nka njye akabambura telefoni”

- Advertisement -

Iki giterane cyanagaragayemo Kiliziya Gaturika kuko nko muri Munyaga, abihaye Imana nabo batanze umusanzu.

Mu minsi itatu haba igiterane, abantu 1248 barimo abaretse ibiyobyabwenge bakiriye agakiza, biyemeza gutangira ubuzima bushya bari muri Yesu Krsito, bava mu byaha.

Nyuma yo kumva ubutumwa bwiza, bemeye kwihana, bakira Agakiza
Hanakozwe ivugabutumwa, umuntu umwe ku wundi
Uwari witwaje inzoga nyuma yo kumva ubutumwa bwiza yarakijijwe
Ni igiterane cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW