Leta y’u Rwanda yinjiye mu bufatanye na Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc yo kugerageza kubyaza ingufu za Nucléaire amashanyarazi nka kimwe mu bisubizo byo kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi igihugu kimaze igihe kitari gito giharanira kugeraho.
Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc, isanzwe ikorera imirimo yayo mu bihugu bitandukanye ubundi ibarizwa mu Budage na Canada, isanzwe izobereye mu mirimo yo gutunganya ingufu za Nucléaire yifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
Uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa n’iyi Sosiyete yitwa Dual Fluid Energy Inc harimo ubusanzwe bumenyerewe mu bijyanye n’ubutabire buzwi nka (Fission nucléaire), aho haba hifashishijwe amabuye ya Uranium bakuramo uduce ntima shingiro duhuzwa tukikubanaho tugatanga ubushyuhe, noneho bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ariwo bayobora mu mashini nk’inzira ya mbere yo kubona amashanyarazi.
Iri geragezwa biteganyijwe ko rigomba kuzarangira mu mwaka wa 2028, rizatangira bitarenze mu mwaka wa 2026, aho Leta y’u Rwanda izatanga ubutaka n’ibindi bikorwaremezo bikenewe, naho Dual Fluid Energy Inc yo yubake Nuclear Reactor ariho igeragezwa rizakorerwa.
Iki kizaba ari igice cya mbere cy’igerageza kuko hazakorwa nto mu gihe uyu mushinga nibasanga ushoboka nibwo hazubakwa inini izatanga amashanyarazi ahagije.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike, Dr Fidel Ndahayo avuga ko u Rwanda ruje mu bihugu bya mbere muri Afurika kandi ko ari amahirwe ko ruzaba rusobanukiwe mbere iryo koranabuhanga
Yagize ati “Ni ikoranabuhanga rishya ku buryo u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bya mbere ruyisobanukiwe kurusha abandi kuko izaba yarakorewe hano.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, we avuga ko muri iki gihe Isi igenda itera imbere ari ngombwa ko n’abayituye bifashisha uburyo bugezweho butanga ibisubizo bijyanye n’igihe.
Yagize ati “Isi iragenda ihinduka, igenda uhura n’ibibazo byinshi, ari ibikomoka kuri peteroli aho bicukurwa, ejo bundi bishobora gushira, imihindagurikire y’ibihe, ibyo byose iyo ubireba ubona ko mu myaka iri imbere hashobora kuzavuka ibibazo by’ingufu. Ibyo byose nibyo igihugu kireba noneho kigatangira gutegura muri iyo myaka iri imbere uko bizagenda.”
- Advertisement -
Biteganyijwe ko aya masezerano atazakuraho ayo u Rwanda rusanzwe rufitanye n’u Burusiya yo kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi asanzwe yarasinywe n’ibihugu byombi.
Ikoranabuhanga rya Reactor rizifashishwa rishoboda gukora umuriro w’amashanyarazi, umwuka wa hydrogène n’andi mavuta akoreshwa mu binyabiziga adahumanya ikirere.
Gigawatt imwe y’ingufu za nucléaire irinda ko igihugu cyakohereza mu kirere imyuka ihumanya ya CO2 ingana na toni miliyoni icyenda, bingana n’uwakoherezwa mu kirere n’imodoka miliyoni ebyiri, bityo kuyikoresha bizatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere, bikaba uburyo bwiza bwizewe kuko iyi Sosiyete ikoresha ikoranabuhanga rihambare ryo mu cyiciro cya gatanu.