Umukozi wa Caritas yasanzwe mu nzu yapfuye

Nyamasheke: Umugabo wakoreraga Caritas mu murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke basanze yapfiriye mu nzu yabagamo kuri uyu wa Kane.

Uyu mugabo wari umuyobozi ku wa Gatatu yari yatumije inama yagombaga abatumirwa bayitabiriye baramutegereza baramubura, baza gusanga yapfuye.

Nyakwigendera Nshimiyimana Faustin yari afite imyaka 48. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo Bigirabagabo Moise, yemeje ko iby’urupfu rwe.

Ati “Ni umugabo witwaga Nshimiyimana Faustin y’imyaka 48 yari afite umuryango utuye ku Gisenyi, yakoraga mu mushinga Gimbuka wa Caritas Rwanda, ku kigo nderabuzina cya Kibingo. Ejo ku mugoroba yarwaye arivuza arataha, yari yatumije inama mu gitondo abatumirwa baramubura, bamuhamagara kuri telefoni igacamo ntayitabe, bajya aho acumbitse bamena idirishya barebye basanga aryamye yapfuye”.

Bigirabagabo yageneye abaturage ubutumwa ko mu gihe umuntu arwaye agomba kwivuza, anabasaba kutaba mu nzu bonyine.

Ati “Ubutumwa tugenera abaturage ni uko, iyo umuntu arwaye yakwivuza no kwirinda kuba mu nzu wenyine”.

MUHIRE Donatien UMUSEKE.RW /i Nyamasheke