Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza yishwe na moto

Kayonza: Impanuka ya moto yabereye mu karere ka Kayonza, yishe uwari umunyeshuri wiga muri Kaminuza.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nyagahandagaza, mu kagari ka Kiyenzi mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yitwaga Ngendahimana Vedaste, akaba yigaga muri Kaminuza ya Rukara iri mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe no kugongana kwa moto ebyiri.

Yagize ati “Uwo munyeshuri yari atwaye moto bisanzwe nta casque yambaye, agongana n’indi moto we ahita apfa.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yavaga mu murenge wa Gahini yerekeza mu murenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza.

Abo mu muryango we babwiye UMUSEKE ko avuka mu karere ka Nyamagabe ari naho agomba gushyingurwa, akaba yari afite imyaka 24 y’amavuko, ndetse akaba yarakiri ingaragu.

Uretse umwe wapfuye abandi bari kuri izo moto ntawakomeretse.

Ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage kwitwararika ku binyabiziga banabitwara bakambara ingofero zabugenewe (casque).

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Kayonza