Urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza rwa Padiri uregwa gusambanya umwana w’umuhungu

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Padiri yatsinze urubanza

Nyanza: Padiri  Habimfura wakekwaga gusambanya Umwana w’Umuhungu yagizwe umwere

Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rwagize umwere  Padiri Habimfura Jean Baptiste, wari umaze igihe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.

Isomwa ry’urubanza rwa Padiri Habimfura Jean Baptiste ryabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 05 Nzeri, 2023 .

Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.

Rwemeje ko imikirize y’urubanza RP  00414/2021/TGI /MHG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga idahindutse, ko Habimfura Jean Baptiste adahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana n’icyo  guhimba inyandiko.

Mu mwaka wa 2021 mu mpera zawo nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwari rwaburanishije Padiri Habimfura Jean Baptiste kuri ibi byaha byombi, icyo gihe na none  yagizwe umwere, ariko Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga  rurajurira, kubera ko rwamushinjaga gusambanya uwo mwana w’umuhungu inshuro ebyiri.

Mu myiregurire ya Padiri Habimfura Jean Baptiste yaburanaga ahakana icyaha, aakaba yari afunzwe.

Gusa isomwa ry’urubanza ryategetse ko ahita afungurwa icyo gihe, mu bujurire  Padiri Habimfura yaburanaga ari hanze ndetse  Diyosezi ya Kabgayi yongeye kumuha inshingano.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyanza.

- Advertisement -