*WASAC ibishyuza miliyoni 10Frw
*Bo bavuga ko amafaranga bishyuzwa batazi aho ava kuko ari menshi
*Hari uwishyuzwa Frw 800,000 hari n’uwishyuzwa Frw 300,000
Imiryango 13 yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yafungiwe amazi nyuma y’uko imaze kurenza umwenda wa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ibereyemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’isukura mu Rwanda (WASC).
Inkuru dukesha IMVAHO NSHYA ivuga ko ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko iyo miryango yafungiwe amazi kubera ko imaze imyaka myinshi itishyura fagitire y’amazi. Ariko bikaba bigira ingaruka z’isuku nke no ku miryango babana mu magorofa batujwemo.
Abatujwe muri uwo Mudugudu bavuga ko uretse abafungiwe amazi n’abaturanyi babo babangamiwe no kuba hari bagenzi babo batabona amazi mu gihe inyubako babamo ari zimwe.
Shema Marceline, umwe mu batujwe muri uyu Mudugudu, yagize ati: “Ubu rwose turi mu kaga gakomeye kokubaho nta mazi mu ngo zacu bitewe n’uko WASAC yaje igafunga amazi. Yakase amatiyo aduha amazi mu nzu, mu bwiherero, mbese ubu umwanda ni wose, kandi aya mazi twishyurzwa ntabwo twigeze tuyakoresha kuko nkanjye ndishyuzwa amafaranga agera ku bihumbi 300Frw.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe namaze cyose ndumva ayo mazi ntarayakoresheje kuko mbona baragiye bashyiramo n’amwe rwiyemezamirimo yakoreshaga yubaka izindi nzu, kuko nabonaga avoma aho abonye hose muri iyi miryango yacu hano ariko aho kuyamwishyuza ni twe abarwaho”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iki kibazo kirimo kubagiraho ingaruka zikomeye cyane kuko umwanda wonyine watangiye kwigaragaza kubera kurya badakarabye, kunywa no gutekesha amazi yo mu migezi ava mu birunga.
Koga byon go ntibikiri muri gahunda za bamwe mu bafungiwe amazi, kuko bamaze iminsi bakaraba mu maso gusa.
Mukazaninka Elizabet na we avuga ko uyu Mudugudu wakunze kugaragaramo ibibazo byinshi harimo no kuba ngo baragiye bahuza za mubazi z’amazi maze bamwe bakaba babihomberamo.
- Advertisement -
Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka ibiri tumaze muri uyu Mudugudu twakunze kugaragaza ko abayoboye amazi mu nzu zacu habayeho kwibeshya aho bahuzaga imiryango nk’ibiri kuri mubazi imwe. None njyewe nagiye kumva numva ngo ngomba kwishyura agera ku bihumbi 800Frw, rwose inzego zibishinzwe nizihagurukire iki kibazo kuko njye mbona turengana rwose.”
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Musanze Murigo Jean Claude, yatangaje ko bafunze ariya mazi kugira ngo imyenda idakomeza kwiyongera no kugira ngo harebwe uburyo hakwishyurwa uriya mwenda w’amazi ugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Twasanze ari ngobwa ko tuba dufingiye iriya miryango amazi kuko hashize igihe kirekire batishyura kandi bikaba nanone bikomeza kongera umwenda. None se niba hari umuturage ufite umwenda w’ibihumbi 500 akaba avuga ko atazayabona wakora iki kindi?
Twayafunze rero kugira ngo hakomeze ibiganiro bitanga umuti urambye, hagati aho abafungiwe amazi baraba bavoma mu miryango ya bagenzi babo, abandi na bo bashobora kwifashisha amavomo ari hafi aho.”
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi kugeza ubu utuwe n’imiryango isaga 140, yose yatujwe binyuze muri gahunda ya Leta yo gukura mu kaga abatuye mu manegeka n’abimuwe ahashyizwe ibikorwa biri mu nyungu rusange z’Igihugu, watashywe mu mwaka wa 2021.
Wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba uri no muri gahunda ya Leta yo gukoresha neza ubutaka, aho abaturage bagomba gutuzwa ku buso buto, ubundi bugakorerwaho ibikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi nn’ibindi.
IVOMO: IMVAHO NSHYA
UMUSEKE.RW