Mu Murenge wa Mareba, Akagari ka Ruyenzi,ho mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2023, hatashywe urugo mbonezamikurire rw’abana bato, rwuzuye rutwaye miliyoni 40 frw.
Ni urugo mbonezamikurire rwubatswe n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku bana, Help a Child,ufatanyije n’Umuryango African Evangelistic Enterprise Rwanda ,AEE ndetse n’Akarere ka Bugesera.
Ni nyuma yaho mu Kagari ka Ruyenzi ababyeyi bagaragaje imbogamizi z’uko abana badafite aho bahererwa serivisi mbonezamikurire ku buryo bukwiye.
Umwe mu babyeyi ufite umwana mu rugo mbonezamikurire y’abana bato, avuga ko mbere rutaraza byamugoraga gukora ibikorwa by’ubuhinzi kubera kubura aho asiga umwana.
Yagize ati “Bagize neza, barakoze. Byabaye byiza kuko abana bacu basigaye biga heza kandi hafi .”
Akomeza agira ati “Ubu baje ku urugo mbonezamikurire, ntabwo twirirwa tubajyana mu murima, byaradufashije tubona n’iterambere riri kwiyongera.”
Umuyobozi Mukuru wa Help a Child mu Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko iri shuri ryubatswe ku bufatanye n’Umuryango w’Abaholande witwa World Servants.
Nshimiyimana asaba ababyeyi kuba intangarugero no kwita ku bana babo.
Ati “Kugira ngo umwana akure neza bisaba uruhare rw’umubyeyi,yuko abanza akaba intangarugero,akita ku mwana we mbere na mbere, yarangiza akanamuyobora muri uru rugo kugira no ahabwe ubundi bufasha busabwa ababyigiye.Icyo dusaba ni uko bakohereza abana bakaza hano.”
- Advertisement -
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Imanishimwe Yvette, asanga uru rugo mbonezamikururire ruzanafasha kurwanya igwingira mu bana.
Ati “Bivuze ko wa mwana uri hagati y’imyaka itatu kugeza kuri itandatu,dukumiriye ko agwingira. Kuko iyo urebye serivisi dutanga mu rugo mbonezamikurire,uru ni urushamikiye ku ishuri,serivisi zirimo esheshatu ni izifasha umwana kugira ngo atagwingira kandi ntagire imirire mibi, binadufasha gutegura umwana kujya mu mashuri,biradufasha rero cyane hano mu Murenge wa Mareba.”
Visi Meya Imanishimwe avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Bugesera igwingira riri ku ijanisha rya 20,1%.
Kugeza ubu mu karere ka Bugesera habarurwa ingo mbonezamikurire 1843 harimo 10 zimaze kubakwa n’umuryango Help a Child.
Umuryango Help a Child ukomoka mu Buholandi, ukaba ukorera mu turere twa Bugesera,Rwamagana na Rusizi.Umaze imyaka 15 ukorera mu Rwanda.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW I BUGESERA