EAC yasohoye itangazo nyuma yaho umusirikare wayo arasiwe muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wasohoye itangazo unenga  uburyo amasezerano ahagarika imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC, yirangagijwe, bigatuma umusirikare wo mu ngabo z’Akarere ahasiga ubuzima.

Ni itangazo risohotse nyuma y’igihe gito umwe mu basirikare bo mu ngabo zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,(EACRF), yishwe.

Muri iryo tangazo ryo ku wa 25 Ukwakira 2023, EAC ivuga ko ku wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023,amasezerano ajyanye no guhagarika imirwano hagati y’imirwano ya FARDC n’umutwe wa M23 atubahirijwe.

EAC yongeraho ko mu mirwano yari ihanganyishije impande zombi, yateye urupfu rw’umusirikare wo muri Kenya, ukorera Kanyamahoro, hafi ya Kibumba, muri Kilometero 15   uvuye mu Majayaru y’Iburasirazuba bwa Goma.

Uyu muryango uvuga ko hatangiye gukorwa  iperereza kuri icyo gikorwa cyibasiye umusirikare.

Mu itangazo rivuga ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zihamagarira impande zihanganye guhagarika imirwano ndetse ko ziteguye kurinda abaturage mu gihe cyose zikiri mu butumwa.

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko yashinje umutwe wa M23 kwica uriya musirikare wa Kenya.

Lt. Col Kaiko yavuze ko nyuma yo kotsa umuriro M23 ishyigikiwe n’u Rwanda aribwo ngo uyu mutwe wakoze ubwo bwicanyi kugira ngo uteze intugunda hagati EAC na Guverinoma ya RD Congo.

Yagize ati “FARDC iramagana igisasu cya Mortier cyarashwe na M23/RDF kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023, kikica umusirikare w’amahoro mu ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

- Advertisement -

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, yavuze ko nta nyungu n’imwe bafite yo gutera ingabo z’Akarere ko byakozwe na Guverinoma ngo itanyurwa.

Yavuze ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bateguje ko bazirukana ingabo za EAC bamwe banazikangisha kuzigabaho ibitero.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW