Ibihugu 10 bifite abagabo batumagura Itabi kurusha abandi ku Isi

Itabi uko ryaba rimeze kose kuva ku itabi rigurwa n’abaherwe gusa kugeza ku itabi ribonerwa ubuntu kuko yenda umuntu yaba yararihinze iwe mu rugo, ni kimwe mu bintu bikundwa n’abenshi ku Isi by’umwihariko igitsina gabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ( OMS/WHO) ibarura ryakoze muri 2020 ryagaragaje ko abatuye Isi bagera kuri Miliyari ebyiri banywa itabi hatitawe ku bwoko bw’iryo batumura.
Muri iyo mibare OMS igagaraza ko 80% by’abanywi b’itabi baturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
OMS kandi ivuga ko byibuze buri mwaka abantu miliyoni umunani bicwa n’umwotsi w’itabi, aba barimo abantu miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu bapfa batarigeze basoma ku itabi ahubwo barahuye n’umwotsi waryo yenda abantu bararibanywereye iruhande.
UMUSEKE wifashishije imibare ya World of Statistics utegura inkuru igaruka ku bihugu bifite abagabo benshi banywa itabi by’umwihariko abatumura irizwi nk’Isigara (Cigarettes).
1. Indonesia: Iki gihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya kikagira umurwa mukuru witwa Jakarta, ibarura rigaragaza ko abagabo bagera kuri 70.5% batumagura itabi.
2. Mynamar (Burmania): Iki gihugu nacyo giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, mu kigero cya 70.2% cy’abagabo bagituye batumagura ku masigara.
3. Bangladesh: Ku mwanya wa Gatatu w’Ibihugu bifite abagabo batumagura isigara cyane haza Bangladesh , iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya, 60.6% by’abagabo bagituye banywa itabi.
4. Chile: Iki gihugu giherereye ku mbibi z’Uburengerazuba bw’umugabane wa Amerika y’Epfo. World of Statistics itangaza ko nibura 49.2% by’abagabo bagituye batumagura ku itabi by’umwihariko isigara.
5.U Bushinwa: Iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Aziya kikaba n’igihugu cya kabiri gifite abaturage benshi ku Isi. Imibare igaragaza ko nibura abagabo bagera kuri 47.7% banywa itabi.
6. Afurika y’Epfo: Iki gihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika, imibare igaragaza ko 46.8% by’abagabo baho banywa itabi by’umwihariko isigara.
7. U Bugereki: Iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’u Burayi kikagira umurwa mukuru witwa Athens, World of Statistics itangaza ko 45.3% by’abagabo bakoza isigara ku munwa wabo.
8. Sri Lanka: Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byo mu Majyaraguru y’inyanja y’u Buhinde, abagabo bagera kuri 43.2% banywa isigara.
9. Malaysia: Malaysia ibarizwa mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, byibura 42.7% by’abagabo batumuye ku itabi.
10. Thailand: Byibura 42.5 by’abagabo bo muri Thailand banywa isigara nk’uko tubikesha World of Statistics.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW