Imyaka 33 irashize intwari y’Ikirenga Maj Gen Fred Rwigema atabarutse

Imyaka 33 irashize Major Gen Gisa Fred Rwigema wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi yitabye Imana. Iyo myaka kandi irashize hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Fred Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa yavukiye mu Rwanda kuwa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990.

Amakuru avuga ko Maj Gen Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n’isasu ryarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y’umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles/binoculars) mu ntoki.

Icyo gihe abari bamukikije baguye mu kantu bayoberwa n’icyo bakora, Kayitare wari ukuriye abamurinda asaba buri wese wari aho kubigira ibanga rikomeye cyane kugira ngo iyo nkuru y’incamugongo idaca ingabo za APR intege.

Uretse Maj Gen Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi, mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega,ubu ni mu Karere ka Nyagatare.

Urupfu rwa Maj Gen Rwigema rusa nk’urwaciye intege ingabo za APR, ruba n’urujijo ku bayobozi b’urugamba.

Ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, bigeza ku ntsinzi Ingabo za RPA Inkotanyi.

Gen Major Rwigema ni muntu ki ?

Maj Gen Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga.

- Advertisement -

Mu 1960, we n’ababyeyi be bahungiye muri Uganda bajya mu nkambi ya Nshungerezi, mu karere ka Ankole, nyuma y’ubugizi bwa nabi no kumenesha Abatutsi nk’igice kimwe cy’Abanyarwanda mu cyo ubutegetsi bw’icyo gihe bwise impindura matwara yo muri 59, yabanzirijwe n’urupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa, n’ihirikwa ry’ingoma ya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa.

Maj Gen Fred Gisa Rwigema amaze kurangiza amashuri yisumbuye muri Uganda mu 1976, yagiye muri Tanzania yinjira mu barwanyi bitwaga Front for National Salvation (FRONASA), inyeshyamba zari ziyobowe na Yoweri Museveni.

Mu 1979, Rwigema yinjiye mu barwanyi ba Uganda National Liberation Army (UNLA), bafatanya n’ingabo za Tanzania gufata Kampala bahirika ubutegetsi bwa Idi Amin Dada, wahise ahunga igihugu muri Mata 1979.

Maj Gen Rwigema yaje no kwifatanya n’abarwanyi ba Museveni, National Resistance Army (NRA), barwanaga mu buryo bwa kinyeshyamba bitaga Ugandan Bush War, bwari bugamije guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

Icyo gihe ndetse ni bwo Rwigema yarwanye bwa mbere ari kumwe n’abaje kuba abasirikare bakuru ba FPR Inkotanyi barimo Paul Kagame, James Kabarebe n’abandi baje gufatanya mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashize imyaka ine Rwigema atabarutse.

Nyuma y’uko igisirikare cya NRA gifashe ubutegetsi muri Uganda mu 1986, Rwigema yagizwe Minisitiri wungirije w’ingabo, akomeza no kugaragara mu bikorwa byo gutsimbura burundu abarwanyi ba Leta yatsinzwe bari bagihanyanyaza mu majyaruguru ya Uganda.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Rwigema ni we wari ku ruhembe rw’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ayoboye abasirikare b’Inkotanyi bateye binjiriye mu Majyaruguru y’u Rwanda, ariko bukeye bwaho nibwo yatabarutse nyuma yo kurasirwa ku rugamba afite imyaka 33.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW