Inshuro 638! Ibikomerezwa bitanu ku Isi byasimbutse urupfu inshuro nyinshi

Abarimo amazina manini ku Isi nka Fidèle Castro n’abandi, bari mu bikomerezwa byasimbutse urupfu inshuro nyinshi kurusha abandi.

Iyo umuntu avutse aba atangiye urugendo rwe ruzasozwa n’urupfu kuko ikiremwamuntu cyose kigira itangiriro kikagira n’iherezo.

Urupfu rwa muntu rushobora guterwa n’uburwayi, impanuka, kuryamira ukuboko kw’abagabo ( Urupfu rusanzwe), izabukuru cyangwa se yishwe n’abandi.

Ku Isi hari abantu bazwi bagiye basimbuka urupfu inshuro nyinshi barozwe, bagambaniwe cyangwa bagambweho n’ibitero n’inzego za Gisirikare cyangwa se izindi zitwaje intwaro.

UMUSEKE wifashishije urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru World of Statistics twabateguriye inkuru igaruka ku bantu bazwi basimbutse urupfu inshuro nyinshi kurusha abandi mu Isi.

  1. Fidèle Castro

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba muri Amerika y’Epfo kuva mu 1976 kugeza muri 2008, uyu mugabo wafatwaga nk’Umukominisiti w’amahame akakaye habarurwa  inshuro 638 yasimbutse urupfu. Castro bivugwa ko izo nshuro zose yashatse kwica na Amerika ndetse n’inshuti zayo.

Fidel Castro yapfuye muri 2016 afite imyaka 90 y’amavuko azize uburwayi busanzwe.

  1. Zog I

Ahmed Muhtar bey Zogolli wamaye nka Zog I yabaye umwami wa Albania nyuma ahabwa izina rya Zog I. Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Albania, Perezida wa Albania nyuma akaba n’Umwami w’icyo gihugu. Ikinyamakuru World of Statistics gitangaza ko yarokotse Urupfu inshuro 55 akenshi yabaga yarozwe cyangwa yarashwe n’abataravugaga rumwe nawe.

  1. Adolf Hitler

Adolf Hitler wabaye Perezida w’u Budage bw’Abanazi hagati y’i 1933-1945 yiyahuye nk’uko bivugwa. Uyu mugabo amateka avuga ko yasimbutse urupfu inshuro 42 cyane cyane mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi yose ubwo amahanga yose yamuhigiraga kumwicana n’abanazi yayoboraga.

- Advertisement -
  1. Charles de Gaulle

Charles de Gaulle wabaye Perezida w’u Bufaransa hagati y’i 1959-1969, World of Statistics ivuga ko uyu mugabo yasimbutse urupfu inshuro 31, cyane cyane ubwo yahanganaga n’agatsiko k’abagizi ba nabi kitwaga ‘Organisation armée secrète’. Aka gatsiko kamuzizaga ko yemeye guha ubwenegihugu igihugu cya Algeria mu mwaka w’i 1962.

  1. Yasser Arafat

Yasser Arafat wabaye Perezida wa Palestine kuva mu 1994 kugeza muri 2004, yasimbutse urupfu inshuro zigera kuri 13, Arafat ibinyamakuru bitangaza ko akesnhi zabaga ari bombe yagabwagaho n’udutsiko tw’abaheza nguni baturukaga muri Israel bagamije kumwica ariko bagasanga izo modoka ntiyarazirimo. Yasser Arafat yaje kwitaba Imana muri 2004 agwa mu Bufaransa afite imyaka 75 y’amavuko azize uburwayi.

Abandi bantu barokotse urupfu inshuro nyinshi, harimo Umwamikazi Victoria warokotse urupfu inshuro umunani, Abraham Lincoln wabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1861-1865.

Lincoln yasimbutse urupfu inshuro eshanu, gusa abahigiye kumwica babigezeho mu mwaka w’i 1865.

Abandi wasanga kuri uru rutonde ni Muammar Gaddafi wayoboye Libya , Joseph Stalin wayoboye u Burusiya na Vladimir Putin uhigirwa kutamubura n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Fidèle Castro wasimbutse urupfu inshuro 638
Charles de Gaulle wabaye Perezida w’u Bufaransa
Adolf Hitler wabaye Perezida w’u Budage bw’Abanazi
Zog I wabaye umwami na Perezida wa Albania

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW