ISACCO yateguje indirimbo ifite amashusho yihariye-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
ISACCO yateguje indirimbo nshya

Umunyarwanda ISACCO ukorera umuziki i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa yateguje abakunzi be indirimbo nshya irimo imyambaririre n’imibyinire bidasanzwe.

Murwanashyaka Isaac uzwi nka ISACCO yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yayise “On s’amuse” akaba ari nayo yitiriye alubumu ye.

ISACCO avuga ko aya mashusho yafashwe ndetse akazatunganywa na Julien BMJIZZO umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo “On s’amuse” yashyizwemo imbaraga nyinshi ndetse n’amafaranga afatika.

Ati ” Ni indirimbo nsahyizemo imbaraga nyinshi kuko ariyo nitiriye alubumu, ni indirimbo izaba irimo udukoryo twinshi.”

ISACCO avuga ko yiteze ko iyi ndirimbo izahangana kuri za televiziyo mpuzamahanga zikina imiziki y’abahanzi bakomeye ku mugabane w’Ubulayi.

ISACCO nasohora indirimbo nshya izaba ikurikira ‘Zunguza’ yakoranye na Lil Saako, ‘Malayika’, ‘Urampagije’ n’izindi.

Ni indirimbo irimo imibyinire yo ku rwego rwo hejuru

Byari ibicika mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya ya Isacco

- Advertisement -
Isacco avuga ko izahangana ku rwego mpuzamahanga
Isacco mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya
“On s’amuse” indirimbo nshya ya Isacco irimo imyambarire idasanzwe
ISACCO yateguje indirimbo nshya

Reba hano indirimbo Zunguza ya MK Isacco ft Lil Saako

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW