Igisirikare cya Israel cyavuze ko igifaru cyacyo kibeshye kirasa ku butaka bwa Misiri, mu gace kari hafi ya Gaza.
Israel ivuga ko ibyabaye ku bw’impanuka, igifaru kikarasa ku mupaka wa Misiri ahitwa Kerem Shalom.
Kerem Shalom ni agace gahusa Misiri mu majyepfo ya Gaza kubera intambara kamaze iminsi gafunzwe.
Aka gace gakora kuri Misiri, Gaza, na Israel. Igisirikare cya Israel kivuga ko ibyabaye birimo gukorwaho iperereza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasuye ingabo ze ziri mu majyaruguru y’igihugu.
Yavuze ko bafite urugamba rw’imparakubiri, harimo gutsinsura umutwe wa Hamas muri Gaza, no guhagarara mu majyaruguru bakarinda umupaka bahana na Lebanon/Liban.
Benjamin Netanyahu yaburiye umutwe wa Hezbollah, ukorera muri Lebanon ko niwibeshya ukajya mu ntambara uzaraswaho mu buryo utigeze utekereza.
Kuri iki cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian yaburiye Israel na America ko akarere gashobora kujya mu bibazo Israel nidahagarika ibikorwa bya gisirikare kuri Gaza.
Ati “Ndaburira America na Israel… ko nidahagarika vuba ibyaha byibasira inyoko muntu na Jenoside muri Gaza, icyo ari cyo cyose kirashoboka igihe icyo ari cyo cyose, kandi Akarere (Uburasirazuba bwo Hagati) ruzabura gica.”
- Advertisement -
Ibitero bya Hamas yagabye kuri Israel tariki 07 Ukwakira, 2023 byabyukije intambara imaze guhitana abantu 1,400 muri Israel n’Abanya-Palestinian 4,600.
BBC
UMUSEKE.RW