Kamonyi: Umukecuru w’imyaka 69 yishwe anizwe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma buvuga ko  abantu bataramenyekana banizeUmukecuru witwa Mukarosi Rosalie w’imyaka 69 y’amavuko, baramwica.
Mukarosi Rosalie yari atuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka  Remera, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, yabwiye UMUSEKE ko urupfu  rutunguranye rw’uyu mukecuru rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane Taliki ya 19/10/2023.
Gitifu Mandela avuga ko bakimara kumenya ayo makuru  bihutiye kujyayo, bahageze busanga abo bagizi ba nabi bamwishe bahita bagenda.
Ati “Amakuru twayahawe n’umuntu umukamira Inka, dutegereje ko Inzego z’ubugenzacyaha zihagera kugira ngo zikore iperereza”.
Mandela avuga ko uyu mubyeyi yibanaga kandi ko nta mwana yigeze abyara.
Gitifu Mandela avuga ko mu minsi ishize, uyu mukecuru  yagurishije Ikimasa cye kubera ko ari umworozi, bigakekwako abamwishe ari ayo mafaranga bari baje bakurikiye.
Cyakora yabwiye UMUSEKE ko byose bizamenyekana ari uko inzego z’ubugenzacyaha zikoze iperereza.
Mandela avuga ko  we n’abashinzwe Unutekano muri iki gitondo bakoranye Inama n’abaturage, babasaba gutangira amakuru ku gihe, banahumuriza abatuye uyu Mudugudu wa Kigarama.
Umurambo wa Mukarosi Rosalie uracyari iwe mu rugo, mu gihe bagitegereje ko Inzego z’ubugenzacyaha zihagera.
Muri uyu Murenge kandi abagizi ba nabi baraye batemwe DASSO witwa Ndayizeye François bamukomeretsa ikiganza bashaka kumwambura Telefoni.
Mu byumweru 2 bishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, n’Inzego z’Umutekano basuye abaturage bo muri uyu Murenge, bababwira ko5 bagiye guhangana n’abiyita abahebyi bitwaza intwaro gakondo n’amabuye bagatera Inzego zishinzwe Umutekano amabuye.
Inzego zitandukanye zakoranye Inama n’abatuye Umudugudu wa Kigarama babasaba kujya batangira amakuru ku gihe
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/Kamonyi