Kigali: Hari abarwariye mu Bitaro byo mu mutwe imyaka irenga 40

IBitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya CARAES Ndera, bitangaza ko hari abarwayi bahamaze imyaka irenga 40,kubera kutamenya aho baturutse cyangwa amazina yabo.

Ibi Bitaro bivuga ko abarwayi bose badafite imiryango  ibitaho ari 40 barimo batandatu b’abanyamahanga.

Uwita ku barwayi batagira imiryango,Umwanyirigira Delphine,yabwiye RBA, ko  umuto muri abo afite imyaka 20.

Yagize ati “Muri abo 40, harimo batandatu b’Abanyamahanga,umuto urimo afite imyaka 20,ukuze afite imyaka iri hejuru y’imyaka 90.”

Uyu avuga ko umurwayi yitabwaho bitewe nuko uburwayi  bumeze ariko agafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ati“Tugira abo muri Malawi,Uganda,Malawi,UBurundi, Tanzania.Dukorana n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka rimwe na rimwe tukamenya imyirondoro  ariko kugira ngo bazabone uburyo bataha, ntabwo butworohera.”

Umuyobozi wa CARAES Ndera,Dr Rutakayire Bizoza, avuga ko hari gahunda yo kuganira na Minaloc ku buryo abadafite imiryango bitabwaho.

Ati “Hari n’igitekerezo cyo kuhagura, na Minaloc yamaze gukorana bibiganiro na DEG wacu ko mu bihe bizaza hari ukuntu bazafasha bariya bantu badafite imiryango, mu buryo bwo gufata imiti, mu buryo bwo kubatunga, mu buryo bwo kubafasha bakiyubaka, bakihangira imirimo.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC,kivuga ko mu Rwanda umuntu 1 muri 5 afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2022-2023, ibi Bitaro byakiriye abarwayi 95000 mu gihe 5646 bashyizwe mu Bitaro.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW