M23 yerekanye ibikoresho by’urugamba birimo imbunda na drones yambuye FARDC (VIDEO)

Nyuma y’imirwano ikomeye yo ku wa Gatandatu yatumye inyeshyamba za M23 zongera gufata Kitshanga, uyu mutwe wagiye ugaragaza ibikoresho by’urugamba wambuye Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Amafoto agaragaza ko M23 yafashe imbunda zigezweho zikoreshwa na ba mudahusha, indege zitagira abapilote zitwa drones, ibyombo n’imbunda nini n’into.

Lawrence KANYUKA, Umuvugizi wa politiki wa M23 yavuze ko intwaro bafashe bazambuye ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacanshuro, n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, yiyise Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi.

Mu bikoresho byagaragajwe hariho ibyanditseho ko ari iby’igisirikare cy’u Burundi, M23 imaze iminsi ishinja gukorana na Wazalendo.

Kanyuka yavuze ko kuri iki Cyumweru, ingabo za leta ya Congo n’abazishyigikira bongeye kugaba igitero ahitwa Kinyandonyi muri Rutshuru.

Hari amajwi yumvikanye y’abatarurage bavuga ko ingabo za mudahusha za FARDC zahungiye mu nzu z’abaturage, kandi muri bo bakaba bavuga Igifaransa n’Ilingala gusa ku buryo byazigoye kugera kuri MONUSCO.

Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 yavuze ko abifuza kurimbura abantu badashobora gutsinda.

Yavuze ko M23 yatsinze Wazalendo hariya i Kinyandoni.

Bamwe mu Banyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo, na bo bemeje ko M23 igenzura Kitshanga ndetse ko Wazalendo kuri iki Cyumweru bagerageje gutera i Kinyandonyi, muri Gurupema ya Bukoma, Teritwari ya Rutshuru.

- Advertisement -

ISESENGURA

M23 yanagaragaje indege nto zitwa drones na zo yafashe

UMUSEKE.RW