Menya Imirenge 4 yesheje umuhigo wo kugira amazi 100%

Imirenge ine (4) yo mu Karere ka Huye yamaze kwesa umuhigo wo kugira amazi 100%, bijyana n’intego leta yihaye yo kuba abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza bitarenze mu 2024.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kubaka, kwagura no gusana ibirometero 1.937 bya gahunda yo guha amazi meza mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, ndetse n’ibirometero 1.851 mu cyaro.

Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

Huye yageze ku muhigo…

Uyu muhigo kuri ubu wamaze kugerwaho mu Mirenge ya Mbazi, Maraba, Simbi na Ngoma yo mu karere ka Huye.

Ibyagezweho bishobora kuba byaragizwemo uruhare n’amafaranga yavuye mu ngengo y’imari y’Igihugu, ibyavuye mu misoro ikusanywa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro cyangwa se inkunga  leta y’u Rwanda yabonye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko umwaka ushize habaye irangizwa ry’imishinga itandukanye yazamuye cyane imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Twarushijeho kwegereza abaturage bacu amazi, by’umwihariko mu mwaka w’ingengo y’imari dusoje wadufashije gutuma abaturage bose batuye imirenge ine ya Mbazi, Maraba, Simbi na Ngoma mu Karere ka Huye baregerejwe amazi ku kigereranyo cy’uko nta muturage ujya gushaka amazi akoze urugendo rurenga metero 500.”

- Advertisement -

“Ni igikorwa cyiza rero kandi n’ahandi hirya no hino mu turere hakomeje gukorwa imiyoboro y’amazi, ifasha abaturage kwegerezwa amazi.”

Kugira ngo ibyo bigerwaho, hubatswe umuyoboro w’amazi wa Kigoma ureshya na 77.7 km, watwaye miliyoni 131,1 Frw n’imiyoboro y’amazi ya Simbi na Mbazi ireshya na kilometero 125.3, yatwaye miliyoni 247 Frw.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye, Kamana André, avuga ko kubera ingengo y’imari bahawe, hari byinshi babashije kugeraho muri aka Karere byahinduye imibereho myiza y’abaturage, byiyongera ku miyoboro y’amazi meza.

Ni ibikorwa birimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 4.9 mu Mirenge ya Mbazi na Tumba, yatwaye miliyari 3,8 Frw.

Habayeho kandi kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzu 56, zatwaye miliyoni 932,6 Frw; hubakwa amashuri 12 y’inshuke 12 mu mirenge ya Karama, Ruhashya na Tumba yatwaye miliyoni 100,4 Frw, n’ibikoni bitanu byatwaye hafi miliyoni 36 Frw.

 

UMUSEKE.RW