Mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi ubuzima bwagarutse ku bari bafungiwe amazi

Abari bafungiwe amazi mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, mu Karere ka Musanze kubera amadeni babereyemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura, WASAC ubu bongeye kuvoma.

Barashimira Leta ko bongeye guhabwa amazi, bakavuga ko bafite ubushake bwo kwishyura amafaranga y’amazi bakoresheje ariko ngo ntibazishyuzwe ayakoreshejwe mbere y’uko batuzwa muri uyu Mudugudu.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo abo baturage bari bafungiwe amazi kubera umwenda wa miliyoni 10 Frw babereyemo ikigo cy’igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura, WASAC.

Nubwo iryo deni ritarishyurwa, kuri ubu akanyamuneza ni kose kuri abo baturage bongeye gufungurirwa amazi bakoresha mu nzu zabo.

Abatujwe muri uyu mudugudu wa Kinigi babwiye RBA ko bafite ubushake bwo kwishyura amazi bakoresha, ariko ngo n’ubuyobozi bukwiye gushakira umuti ikibazo cy’amazi basanze yarakoreshejwe bataratuzwa mu mudugudu.

Mbabazi Teddy ati “Twabyakiriye neza, turashimira abayobozi, amafagitire yari hejuru…. ubu turishimye nta kibazo.”

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’ibikorwa remezo by’isuku n’isukura muri WASAC, Murekezi Dominique avuga ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze hari imyanzuro bafashe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwagaragaje ko hategerejwe ibindi biganiro bizabahuza na WASAC kugira ngo bakemure byihuse n’ikibazo cya installation yakozwe nabi kuri za mubazi z’amazi mu mudugudu wa Kinigi.

Uyu mudugudu umaze imyaka 2 utujwemo imiryango irenga 140.

- Advertisement -

WASAC yafunze amazi kuri bamwe mu batuye mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW