Muhanga: Hakenewe amazi angana na metero kibe 7000

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abatuye Umujyi wa Muhanga bakeneye metero kibe z'amazi 7000
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abahagarariye Uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma bavuga ko hakenewe metero kibe 7000  z’amazi kugira ngo abatuye Umujyi wa Muhanga babashe kuyabona mu buryo buhoraho.
Ubusanzwe  uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma rutanga metero kibe zirenga 3000 ku bafatabuguzi barenga ibihumbi 100 by’abatuye Umujyi wa Muhanga.
Umuyobozi w’Uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma, Umugwaneza Diogène avuga ko hakenewe metero kibe 7000 z’amazi ku 3000 uru ruganda rutanga kugeza ubu.
Ati “Hubatswe urundi ruganda rutanga metero kibe z’amazi 4000 zikiyongera kuri izi 3000 dufite abatuye Umujyi babasha kubona amazi  buri munsi.”
Umugwaneza avuga ko iyi ngano y’amazi ihwanye n’ibihumbi 7  byaba ari mu buryo bw’agateganyo bw’imyaka mikeya gusa.
Akavuga ko mu buryo burambye hakenewe metero kibe z’amazi zirenga ibihumbi 30.
Umugwaneza akavuga ko  barimo guteganya kuvugurura no gusana uruganda, ariko bakabanza gutegereza ko inzego z’Ubuyobozi zubaka uruganda rushyashya rw’amazi rwa Kagaga ruzaba ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko bagize amahirwe bakabona metero kibe z’amazi 6000  iminsi yakwicuma, bagategereza ko umushinga wo kubaka izindi nganda 2 ziyongera kuri uru rwa Gihuma ziteganywa kubakwa.
Ati “Turateganya kubaka uruganda ku mugezi wa Nyabarongo ruzatanga metero kibe 4000, tuzubaka kandi n’urwa Kagaga zose zizaba zuzuye bitarenze mu mwaka wa 2030.”
Bizimana avuga ko icyo gihe aribwo abatuye Umujyi wa  Muhanga bazaba bafite ingano y’amazi ahagije.
Hashize igihe kinini abatuye Umujyi wa Muhanga, harimo abo mu Murenge wa Nyamabuye, Shyogwe, abo mu gice cy’Umurenge wa Cyeza n’uwa Muhanga bataka ibura ry’amazi.
Iki kibazo cy’ingano y’amazi adahagije ku rugero bifuza, cyatangiye kugaragara mu bihe by’itumba imvura igwa, bigeze mu mpeshyi biba agahebuzo.
Bamwe mu batuye uyu Mujyi bavuga ko bagiye  kumara umwaka babona amazi kabiri mu cyumweru, abandi bakayabona hashize ibyumweru  3 ndetse n’ukwezi batayafite.
Abatuye Umujyi wa Muhanga bakeneye metero kibe z’amazi 7000
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga