Nyanza: Umugambi w’abajura ba nijoro warangiye nabi

Abantu bane bakekwaho ubujura, bitwikiriye igicuku bajya kwiba amatungo, umwe muri bo yaje gufatwa arakubitwa arapfa undi arakomereka bikomeye.

Byabereye mu mudugudu wa Buhaza, mu kagari Gati, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Abantu bane bakekwaho kuba abajura bateye urugo rwa MURWANASHYAKA Theoneste w’imyaka 40, bacukura inzu ye bashaka kwiba ihene.

Nyiri urugo yabumvise avuza induru atabarwa n’abaturage, barwana na bo umwe mu bajura witwa NIYOMUGABO arakubitwa ahita apfa.

Undi wari muri abo bajura witwa NGARUKIYINTWARI  uri mu kigero cy’imyaka 30, uvuka mu murenge wa Kigoma we yafashwe ari mu zima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko ukiri muzima yababwiye ko bari bane, babiri birutse.

Yagize ati “Umwe yakubiswe bimuviramo gupfa.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyiri inzu abajura babanje kumukingirana, atabaza ari mu nzu abaturage baraza barwana na bo, ngo ntiyamenye abakubise abo bajura kuko hatabaye abaturage benshi.

Uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya  Nyanza ngo avurwe, naho umurambo w’uwapfuye ubwo twateguraga iyi nkuru wari ukiri aho bamwiciye.

- Advertisement -

Kugeza ubu uwapfuye ntiharamenyekana aho avuka n’imyirondoro ye y’ukuri. Bariya bajura bateshejwe bamaze kwiba inkoko.

Ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe birinda kwihanira, akanasaba abaturage gukora birinda kwiba kuko nta cyiza cyabyo.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza