Perezida João Lourenço  asanga ubuhuza bw’uRwanda na Congo buri mu marembera

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ubuhuza hagati y’uRwanda na RD Congo bugenda busa nk’ubudashoboka.

Ibi yabitangaje ku wa 21 Ukwakira 2023, iNarobi  nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Perezida wa Kenya william Ruto .

Ikinyamakuru okapi  gisubiramo icya AFRICANEWS  kivuga ko Perezida wa Angola, João Lourenço avuga ko kimwe mu byabanje gukoma mu nkokora gahunda y’ubuhuza, ari igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe umutwe wa M23 kitagezweho.

Perezida wa Angola avuga ko hari byinshi byagezweho  mu biganiro byabereye iLuanda ariko umutwe wa M23 ukwiye  kwamburwa intwaro.

Ati “Dukeneye ko M23 ishyira intwaro hasi ikajya aho yategetswe kujya (cantonment) nkuko perezida w’ umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR  yabitangaje.

Ku ruhande rwa William Ruto asanga hakwiye kubaho ibiganiro byimbitse n’imitwe ikorera mu Burasirazub bwa Congo.

Ati “Turizera ko bishoboka ko ibiganiro byatangira, bigahosha igice cy’iburasirazuba bwa DRC no kwemerera abaturage ba Congo muri rusange bungukira muri byo  bakungukira no mu iterambere ryabo”.

Ibi bitangajwe mu gihe mu bice bya Masisi imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC n’umutwe wa Wazalendo yubuye.

- Advertisement -

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW