Perezida Kagame yagaragaje uko COVID-19 yihutishije gukoresha ikoranabuhanga

Perezida wa Republika Paul Kagame, yagaragaje uko icyorezo cya COVID-19 cyagize uruhare mu kwihutisha gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga inama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa,Mobile World Congress,MWC.

Ni inama itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA). U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama .

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya COVID-19 ikoranabuhanga ryifashishijwe by’umwihariko mu nzego z’Imari .

Yagize ati “Icyorezo cyagize auruhare mu kwhutisha  ibijyanye n’impinduka z’ibihe bishya by’iterambere riyobowe n’ikoranabuhana no kwinjira mu bihe by’ikoranabuhanga. Ba rwiyemezamirimo bakiri bato bajyanye n’izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira. Urugero, ikoranabuhanga mu by’imari  riri kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe cya COVID-19 ikoranabuhanga ryarushijeho gukoreshwa mu nzego z’inyuranye zirimo  n’iz’ubuzima.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushimira sosiyete ya Airtel Rwanda na MTN zifasha Abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga.

Yashimiye Airtel Rwanda yahaye abaturage ikoranabuhanga rya telefoni rifite umuyoboro wa internet wihuta wa 4G ku mafaranga 20.000frw.

Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Mats Granryd , yavuze ko  agace ko mu butayu bwa Sahara kamaze kwihuta mu ikoranabuhanga rya telefoni gusa hagikeneye urundi rugendo.

- Advertisement -

Yagize ati” Mu myaka 36  ishize kuva telefoni ya mbere yakorerwa ku mugabane wa Africa, iterambere ryo gukora no gukoresha telefoni ryarazamutse ku buryo bugaragara mu gace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho abagera kuri miliyoni 490 bakoresha telefoni.”

Akomeza agira ati “ Gusa iyi mibare ihagarariye 43% by’abaturage b’aka gace, ikindi ni uko muri abo, umuntu umwe muri bane batuye muri aka gace, ariwe ukoresha telefoni ifite interineti.”

Ni muri urwo rwego MWC Kigali igamije gushyiraho ihuriro ry’abafata ibyemezo n’abayobozi mu by’itumanaho bakicarana, bakarebera hamwe uburyo bwo kwihutisha iterambere rya Africa mu ikoranabuhanga, kuziba icyuho cy’adakoresha telefoni, ariko cyane cyane harebwa uburyo buri wese utuye muri aka gace yagerwaho n’inyungu zo gukoresha interneti igendanwa.”

Mats Granryd yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kwitabira ikoranabuhanga rya telefoni riyfashisha internet.

Raporo y’ubukungu bushingiye ku itumanaho rya interineti  ngendanwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ( Mobile Economy Sub Sahara Africa Report) yo muri uyu mwaka, igaragaraza ko interinet igendanwa(Mobile Internet) iri ku kigero cya cya 59% muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW