Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’imvura  yishe abantu 

 Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije imiryango yabuze abayo, nyuma yuko imvura nyinshi yaguye ku cyumweru yishe abantu nibura bane igakomeretsa abarenga 10.

Iyi mvura yaguye mu ntara ya Makamba mu majyepfo y’igihugu aho urukuta rw’inzu rwagwiriye abana bane bari barimo biga amasomo y’iyobokamana muri komine Kibago

Mu butumwa bwo ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter), Ndayishimiye yavuze ko iyo mvura yashenye insengero, inzu, amashuri ndetse ikangiza imirima.

Ati: “Turahojeje cane imiryango yabuze ababo, abakomeretse tubipfurije gukira vuba.”

Urubuga rw’amakuru RegionWeek rwo mu Burundi rusubiramo amagambo ya Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iterambere rusange n’umutekano, avuga ko ibyo byabereye ku musozi wa Kiyange.

Nkurikiye yasubiwemo avuga ko iyo mvura nyinshi yagize ingaruka ku bantu nibura 225, hamwe n’abandi bantu 100 ubu badafite aho kuba.

Yavuze ko abantu 15 bakomeretse, inzu enye zirasenyuka ndetse n’izindi nzu 10 zirangirika.

RegionWeek isubiramo Nkurikiye avuga ko ibisenge 31 by’inzu byagurukanywe n’umuyaga mwinshi wo muri iyo mvura, ibisenge umunani by’amashuri biraguruka, ndetse hasenyuka n’insengero eshatu zirimo n’urusengero ry’abapantekote (pentecôte)

BBC ivuga ko igice cy’amajyepfo y’u Burundi kimaze igihe cyibasirwa n’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga ikaze.

- Advertisement -

Imvura iyo iguye ari nyinshi ikunze kwangiza byinshi mu Burundi. Mu kwezi kwa Werurwe  mu 2017, imvura nyinshi yasenye inzu zirenga 130  mu nkengero z’umujyi wa Bujumbura.

Mu 2017 UBurundi bwibasiwe n’ibiza aho amazu arenga 130 muri zone Kinama yasenyutse

UMUSEKE.RW