RIB yasabye ab’I Nyagatare kureka imigani itiza umurindi ihohoterwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB rwasabye abaturage bo mu karere ka Nyagatare kureka gukoresha imvugo n’imigani bitiza umurindi ihohoterwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023,ubwo mu Murenge wa Karama,hasozwaga ubukangurambaga bw’iminsi itatu bugamije kurwanya ihohoterwa ari nako abaturage basobanurirwa serivisi za Isange One stop Center begerejwe.

Ni ubukangurambaga bwakozwe mu Mirenge ya Gatunda,Kiyombe na Karama basanzwe bivuriza ku Bitaro bya Gatunda ari naho hashyizwe Isange One stop Center.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Isange One Stop Center, Nsabimana Habuni Jean Paul, yavuze ko hari imvugo zikunze gukoreshwa na bamwe mu baturage, zigatiza umurindi ihohoterwa bityo bakwiye kuzireka.

Ati “Hari imwe mu migani itiza umurindi ihohoterwa. Ngo “ntazibana zidakomanye amahembe”. Iyo migani bacaga kera, ntabwo duwiye tuyica ubu, inka nazo ntabwo zigikomanya amahembe, ubu se abantu nitwe dukwiye kuba tuyakomanya? Hari umugani uvuga ngo” Urubuze umugore ruvuga umuhoro”. Iyo migani bacaga kera, umugore naba abuze umuhoro bigende gute? Ubwo ni ukumutema? nitumutema tuzaba tumuhohoteye. Hari umugani uvuga ngo “Nta nkokokazi ibika isake ihari” .Iyo migani bacaga uyu munsi ikwiye kuba idacibwa kuko uyu munsi n’abagore  cyangwa abakobwa barashoboye.”

Bishimiye Isange one stop Center…

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama, yishimiye ko RIB yabegereje serivisi za Isange one stop Center kuko zizafasha abanahuraga n’ihohoterwa by’umwihariko abana b’abakobwa bo muri uyu Murenge.

Ati “Ni byiza pe, iyo tubonye ubuyobozi nk’ubu bwaje, bwageze hano,umuntu wese abyumva neza,kuko ufite ikibazo arinigura.Nge nabyakiriye neza cyane.Kuko hari ibibazo biba bihari, nk’ihohoterwa .Twifuza ko bajya baza bakadusura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama,Ntirenganya Paulin,avuga ko kuba abaturage begerejwe Isange One Stop Center izafasha kugabanya umubare w’abahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabura uko bafashwa.

- Advertisement -

Ati “Numva twitezeho umusaruro kuko abaturage bamenye uburenganzira bwabo.Yaba umwana yahohotewe yamenye uko yabigenza,barangiwe inzira.Ibi natwe mu bukangurambaga dukora bwo kurwanya icyaha, biraza kudufasha kurushaho.”

 Isange One Stop Center yatangiye mu mwaka 2009 nyuma y’uko bigaragaye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byiyongeraga ndetse n’abarikorewe ntibabone ubutabazi bw’ibanze bwihuse n’ubutabera buboneye.

Kuri ubu Isange ibarizwa mu bitaro 48 by’Uterere twose tw’igihugu. Kwiyongera kwa za Isange ni imwe mu ngamba leta ifite mu kurushaho gufasha abahohotewe kubona ubufasha bwihuse.

Abaturage babwiye RIB ko bishimiye   Isange One Stop Center begerejwe
RIB yuateze amatwi abaturage ku ihohoterwa bahura na ryo

Abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bararigaragaje

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW