Ruhango: Abakozi b’Akarere barishimira umwanya leta yabageneye wo gukora siporo

Siporo nkuko bivugwa ifasha umubiri cyane mu kuwurinda no kurwanya indwara zitandukanye ndetse no kugira imibereho itunganye, buri wese akeneye imyitozo ngorora mubiri hatitawe ku myaka, igitsina ndetse nicyo waba ukora, buri wese yayishobora kandi ni ingenzi mu buzima.

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yagennye ko buri wa gatanu w’akazi, abakozi bose ba Leta bagomba gukora siporo kuva saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (15h00-17h00).

Akarere Ka Ruhango ni kamwe mu turere twayigize umuco ndetse ntibanapfusha ubusa uwo mwanya bagenewe, aho kuva ku mukozi wo ku rwego rw’akagari kugera kuwo ku karere iyi siporo yitabirwa nabo.

RWUMBUGUZA Jean w’imyaka 59, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kinihira avuga ko asanzwe arwara indwara ya “Hypertension” kandi abaganga bari bamusabye kujya akora siporo cyane.

Yashimye ubuyobozi bw’igihugu kuba bwaragennye amasaha ya siporo ku bakozi ba leta.

Yagize ati”Twagize amahirwe tugenerwa umwanya mwiza wo kwidagadura no gusabana hagati y’abakozi bikongera imibanire myiza, abakuru bagaha abato ubunararibonye bakabugenderaho.

Umukozi Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ruhango akaba ari n’umubyeyi,MUKESHINGABIRE Marie Josée, yavuze ko kuba harashyizweho gahunda ya siporo ku bakozi ba leta byabagiriye akamaro kuko byatumye abakozi bongera ubusabane hagati y’abo ndetse n’abayobozi muri rusange.

Yagize ati”Siporo ituma umubiri umera neza bikagabanya umunaniro abakozi baba bagiriye mu kazi gatandukanye baba bamaze icyumweru bakora bityo bigatuma bagira ikizere ko icyumweru gikurikira bazagitangira bameze neza.

Umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza mu karere ka Ruhango nawe unitabira siporo, Kazeneza Baso Giselle, avuga ko nubwo asanzwe aziko siporo ituma umubiri ugubwa neza ariko ikiyongeregeho iyo anayikoze binamufasha kwihuta muri gahunda ze za buri munsi.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,HABARUREMA Valens, yavuze ko siporo ya buri wa Gatanu saa cyenda (15h00) imaze kuba umuco mu bakozi bose b’Akarere aho bakorera hose mu kazi.

Yagize ati”Kuba umukozi w’akarere amara umwanya munini mu kazi rimwe na rimwe yicaye bishobora kumutera kudakora neza k’umubiri we ndetse n’ubwonko bukananirwa.

Mayor Valens yibukije  ko nubwo leta yabitekerejeho ikagena amasaha ya siporo ariko ku bijyanye n’iyo siporo ya mu gitondo izamura imisemburo irwanya ‘stress’, ikarinda umuntu kwiriranwa umunabi, ahubwo akumva yishimye.

Abakozi b’Akarere ka Ruhango banyuzwe n’umwanya wa siporo bagenewe

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I Ruhango