Ruhango: Abikorera baranengwa kudindiza imirimo yo kubaka gare

Abikorera bo mu Karere ka Ruhango  banenzwe  kudindiza imirimo yo kubaka gare aho  banga kwishyura umugabane wagenewe iyo nyubako.

Ibi bivugwa na perezida wa Ruhango Vision Campany,Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, aho avuga ko abikorera bagera kuri 11 ari bo bamaze kwishyura imigabane yo kubaka gare ya Ruhango.

Dr Usengumuremyi avuga ko uko  kutuzuza imigabane ya bamwe mu bikorera kudindiza imirimo.

Ibi abihera ko mu bikorera basaga 50, abagera ku 11 muri bo ari bo bujuje ibisabwa kugira ngo bitwe abanyamuryango ba Kampani.

Dr Usengumuremyi  atangaza ko  abo bikorera barenga 50  aribo  biyemeje gushyira imigabane yabo hamwe kugira ngo bubake gare igezweho,aho buri wese asabwa kuba yujuje umugabane we wa miliyoni 13 frw nibura.

Uyu  akavuga ko kuva bafatira hamwe iki cyemezo hakiri bamwe mu bikorera batanze umugabane w’ibihumbi 100 frw  gusa, mu gihe hari abageze ku bantu 11 bamaze kuwutanga wose uko ari miliyoni 13 frw.

Ati”Mu ntangiriro twari twateganyije ko iyi nyubako ya gare izuzura itwaye milliyari 1  na miliyoni 200 frw ariko ubu ibiciro by’ibikoresho byarazamutse.”

Dr Usengumuremyi avuga ko kuba umubare w’abamaze kuzuza imigabane yabo ukiri hasi ari byo bituma imirimo yo kubaka gare itihuta uko babyifuza.

Ati”Ubu ntabwo byatworohera gufata inguzanyo muri Banki, keretse tubanje gusuhiza Akarere imigabane yako.”

- Advertisement -

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki ya 12/09/2023, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko imigabane akarere gafite muri iyo nyubako ihwanye na 35% indi isigaye yose ikaba izatangwa n’abikorera.

Ati”Gare yubakwa n’abantu 2, yubakwa n’Akarere gafatanije na Ruhango Vision Campany igizwe n’abikorera.”

Habarurema avuga ko iyo abo bantu bombi bahuye, baba bagizwe n’icyo bita Ruhango investment Campany, avuga ko bo nk’Akarere bashatse gufata imigabane micye  kandi amaherezo bazayibegurira.”

Taliki ya 24 Mata 2022 nibwo uwahoze ari  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yashyize ibuye ry’ifatizo aho iyo gare igiye kubakwa.

Gusa iyo witegereje uko imirimo irimo kugenda, ukayihuza n’umubare w’abamaze gutanga imigabane yabo, usanga hari  icyuho gisaba ko abikorera bahuza imbaraga.

Iyi gare izaba igizwe n’igice cy’aho abagenzi bategera imodoka, inzu y’ubucuruzi igeretse ndetse n’igice cyagenewe aho abagenzi  bafatira amafunguro n’icyo kunywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko imigabane Akarere gafite muri iyo nyubako ihwanye na 35%.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.