Rusizi: Bahangayikishijwe na Ruhurura bambuka nko kugenda ku rudodo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rushakamba,Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe,  bamaze imyaka itandatu kugera mungo zabo ari nko guca ku rudodo,bitewe na ruhurura iteye inkeke.

Mu 2018 nibwo iyi Ruhura yubatswe  ubwo hakorwaga umuhanda ariko imirimo  ntiyarangira kuko yasizwe itubakiwe.

Semunyana Mussa atuye mu Mudugudu wa Rushakamba,Akagari ka kamashangi ni umuturage uturiye iyo ruhurura.

Aganira na UMUSEKE yagize ati “ Dufite ikibazo gikomeye duterwa na ruhurura. Imvura iyo iguye nta muntu ubasha kugenda kubera amazi menshi ayimanukamo ,gutambuka ni nko guca ku rubariro.”

Akomeza agira ati “Nigeze kuyigwamo, hashize igihe batwizeza kuyubakira.”

Sekamana Elie nawe ufite ikibazo kimwe n’abagenzibe yagize  ati”kugira ngo tugere mungo zacu duca mu rugo rw’undi muntu. Ahafunze ntabwo twabona aho dutambuka.”

Akomeza ati “Bari kubaka umuhanda batubwiyeko bazayipfundikira ntabyo bakoze“.

Bavakure Abdukalim nawe atuye muri uyu Mudugudu wa Rushakamba inzira ijya mu rugo rwe inyura kuri ruhurura. Nawe avuga ko abangamiwe n’iyo ruhurura cyane ko afite impungenge z’uko umuvu umunukira muri iyo ruhurura ushobora kuzatwara abana.

Ati”Turasaba umuyobozi w’AKarere adufashe adukemurire ikibazo bayubakire“.

- Advertisement -

Aba baturage  basaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko bwayubaka, igapfundikirwa nk’uko mu bihe bitandukanye bwagiye bubibizeza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangazako iki kibazo bukizi. Gusa  nubwo nta byinshi bwabitangajeho ngo haracyashakishwa amafaranga yo kuyubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ndagijimana Louis Munyemanzi, Uyagize .ati”Haracyashakishwa ingengo y’imari yo kubaka iyo ruhurura“.

Iyi ruhurura yakozwe mu mwaka wa  2018 ubwo muri uyu mujyi wa Rusizi hatangiraga kubakwa imihanda ine ya kaburimbo y’ibilometero 5.8,ihuza ahitwa muri site,  yuzuye  itwaye miliyali 6.7Frw.

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE.RW I RUSIZI