Rwanda: Abarimo abakobwa 400 batabawe bagiye gucuruzwa mu mahanga

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yatangaje ko mu gihe cy’umwaka hari Abanyarwanda bagera muri 400 biganjemo abakobwa,batabawe bagiye gucuruzwa mu mahanga.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Yabwiye iyi komisiyo ko uru rubyiruko ruba rwashutswe n’abacuruza abantu bakisanga mu bibazo iyo bageze muri ibyo bihugu

Ati “Abana cyane cyane b’ abakobwa, immigration na polisi bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo ni 400. Buri munsi twe turabibona, ababujijwe gutambuka ku mupaka, kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’ imyaka 20, 19, 18, bakamubaza bati urajya he, ati: ndajya Tanzania, bakurikirana telefoni ye bagasanga inzira ziramwerekeza muri Oman.

Yavuze ko aha muri Oman hari abahagiriye ibibazo bafashwa kugaruka mu Rwanda, kuko abenshi bisanga batekewe umutwe mu mayeri akomeye.

Umunyamabanga wa Leta mu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko hari ubwo bakoresha amayeri menshi mu kwambuka imipaka y’ibihugu, bikagora kubatahura.

AtiGahunda yo guca icuruzwa ry’abantu(human trafficking) yarahagurukiwe cyane, cyane .Keretse amayeri bakoresha bakaba bagenda.

Atangaza ko hari politiki irimo kunononsorwa irebana n’uburyo u Rwanda rwajya rwohererezanya abakozi n’ibindi bihugu mu buryo bwemewe n’amakuru yabo akaba azwi akanafasha mu kubakurikirana.

Rtd Gen James kabarere avuga ko muri Oman habarurwa abantu 1780. Muri abo abagize ibibazo, bagsaba ibyangombwa, bagafashwa kugaruka mu Rwanda ni 32

- Advertisement -

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.baganiriye na Rtd Gen James Kabarere .

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW