Ijoro rya tariki ya 29 Nzeri 2023, rizahora mu mateka y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ko ari rimwe mu majoro mabi bagize kuva batangira gufana iyi kipe batazira Gikundiro.
Ku wa Gatandatu wa tariki ya 29 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yarikiriye ikipe ya Al Hilal SC mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya muri CAF Conféderation Cup, nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wari wararangiye impande zombi zinganyije igitego 1-1.
Umukino wo kwishyura wari wahawe intero igira iti ” TWAMBARIYE AMATSINDA”, Murera yaje gusezerwa imbere y’abafana ba yo bagera ku 12,000 bari bahuriye muri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Al Hilal SC yasezereye Rayon Sports biciye kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko umukino wari warangiye impande zombi zinganyije igitego 1-1, icya Al Hilal SC cyari cyatsinzwe na Ezzeddin Elmarmi ku isagonda rya 45, mu gihe icyo kwishyura cya Murera cyatsinzwe na Joackiam Ojera ku munota wa 38.
Igiteranyo cy’imikino ibiri cyabaye ibitego bibiri maze hitabazwa penaliti, Rayon Sports ihusha penaliti 2 mu gihe Al Hilal SC yo yazinjije zose, iby’amatsinda n’inzozi za yo birangirira aho kuri Rayon Sports.
Ubugwaneza bwa Rayon Sports ni bwo bwayigonze ijosi?
Tariki ya 11 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali ijyanye abantu barenga 40 igiye gukina muri Libya gukina umukino ubanza na Al Hilal Benghazi wari kuzaba ku itariki 15 Nzeri.
Rayon Sportsubw yari igeze muri Libya yasanze icyo gihugu kibasiwe n’ibiza byiswe Daniel, bityo bikaba bitarashoboka ko habera imikino.
Ku itariki ya 13 Nzeri, ubuyobozi bwa Al Hilal SC bwamenyesheje Rayon Sports ko butazakina uwo mukino ndetse impande zombi zumvikana ko aho kugira ngo iyi kipe iterwe mpaga imikino yombi yazakinirwa mu Rwanda.
- Advertisement -
Aho ni ho bamwe bavuga ko Rayon Sports yari kwemera igatera mpaga iyo kipe, ishingiye kukuba yaratakaje arenga Miliyoni 70 Frw ijya muri Libya, ariko yo ikaba yarahisemo kuzana ubushuti n’ikivandimwe mu mupira.
Rtd Uwayezu Jean Fidèle Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ko impamvu batafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Al Hilal SC ngo kitari kuba ari icyemezo cya ki muntu.
Ubwo yari mu kiganiro Urukiko rw’Imikino kuri Radio/TV10 tariki ya 27 Nzeri 2023, Rtd Capt Uwayezu yavuze ko ikipe ihaguruka i Kigali bari baziko bazakina umukino mu buryo busanzwe ariko ngo bageze muri Libya basanga ari amarira n’imiborogo gusa.
Ati “Duhaguruka i Kigali twari tuziko umukino uzaba mu buryo busanzwe. Tugeze muri Libya twasanze habaye imyuzure n’imiyaga, hapfuye abantu benshi ndetse twabasanze mu cyunamo, abantu bagipfa …. mu nama hari n’abo twakoranaga inama barimo barira kuko hari imiryango yazimye.”
Jean Fidèle kandi yavuze ko we ubwo abayobozi ba Al Hilal SC bamubwira ko mpaga iri mu bishoboka ariko we arabyanga.
Ati “Ubuyobozi bw’igihugu bwavuze ko nta myidagaduro. Batubwiye (abayobozi ba Al Hilal SC) ko ibishoboka ari ugutera mpaga kuko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwari bwavuze ko nta myidagaduro.”
Aganira na Radio TV/10 Perezida w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko yasubije abayobozi ba Al Hilal SC ko nk’abantu, nk’abanya-Afurika nk’Abanyarwanda bazi akababaro ko gupfusha, bityo rero ko batari gutera mpaga kuko mbere y’umupira ari abantu.
Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW