Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwemeje kandidatire ya Moïse Katumbi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Kandidatire ya Katumbi mu matora ya Perezida yemewe

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwatangaje ko kandidatire ya Moïse Katumbi, yemewe akaziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza 2023.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023 nyuma y’impaka z’urudaca n’ingingo zitavuzweho rumwe z’abatifuzaga ko Katumbi ahatanira kuyobora iki gihugu.

Mu gutangaza ko aziyamamaza, Katumbi yatandukanye na Félix Tshisekedi bari bahuriye mu mpuzamashyaka Union Sacrée, abasesenguzi bavuze ko nta kabuza Tshisekedi atakaje umuntu ukomeye ariko by’umwihariko wahise ahinduka umucyeba we.

Mbere y’uko atorwa mu 2019, aho yari ahanganye cyane na Joseph Kabila, Tshisekedi yumvikanye avuga ko Katumbi ari inshuti ye kandi ko ari “umugabo uhamye, udafite amabi” ndetse ko basangiye “intego yo kubohora Congo”.

Ariko atangaza ko aziyamamaza, Katumbi yavuze ko yatanze inama ze mu mpuzamashyaka yabo “ariko ibintu bikomeza kuzamba”, ati: “ngomba kurokora abanyagihugu bari mu kaga.”

Ariko kandi mu buryo busa n’ubwo gusesereza Tshisekedi kubera amarangamutima yigeze kugaragaza, yongeraho ati: “Nzaba perezida utarira, nzaba perezida ubona ibisubizo ku gihugu cye.”

Gusa ubwenegihugu bwa Katumbi bwakomeje kuba izingiro ry’impaka aho bamwe bavugaga ko atemerewe kuyobora icyo gihugu gihora mu bibazo bya politiki.

DR Congo ni igihugu kitemera ubwenegihugu bwinshi, uba umunye-Congo cyangwa se ugahitamo kuba umunyamahanga iyo ufashe ubundi bwenegihugu.

Abashyigikiye Tshisekedi bavuze ko Katumbi rimwe aba ari Umutaliyani, ubundi Umuhahudi indi nshuro akaba umunya-Zambia.

- Advertisement -

Umunyepoliti witwa Noël Tshiani yajyanye ikirego mu Nkiko asaba ko Katumbi atakwemererwa kwiyamamaza kubera ubwenegihugu ariko biteshwa agaciro.

Hervé Diakese, Umuvugizi w’ishyaka rya Katumbi yavuze ko ikibazo cy’Ubwenegihugu bwa bwe cyashyizweho akadomo.

Diakese yasabye abateza intugunda bitwikiriye inkomoko y’uyu mugabo ko bwakwiriye kubaha icyemezo cy’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rya RDC.

Yagize ati “Ikibazo cy’Ubwenegihugu bwe cyafunzwe, impaka zose kuri iki kibazo zashyizweho akadomo, ibindi ni amateka yashyizwe mu ngarani.”

Katumbi afite ingufu nyinshi za politike muri DR Congo ariko aracyagowe no kwibonwamo n’abanye Congo bose mu gihugu rutura, nk’uko ibinyamakuru muri Congo bibivuga.

Kuba amaze igihe akorana na Tshisekedi bituma benshi babona ko ashobora kuba umucyeba ukomeye uzi ingufu n’intege nke za Tshisekedi, nubwo ibi ariko bimeze no kuri Tshisekedi.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, ubwo hazaba hatorwa uzasimbura Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, uyoboye iki gihugu kuva ku wa 24 Mutarama 2019, na we uzongera kwiyamamaza.

Kandidatire ya Katumbi mu matora ya Perezida yemewe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW