Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 26 Ukwakira 2023, rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Urukiko rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.
Rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefoni ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.
Urukiko rusanga kandi kuba icyaha Apôtre Yongwe, akurikiranyweho giteganirijwe igifungo kiri hagati y’imyaka itatu agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ari bwo buryo bwatuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.
Nubwo yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho ariko yemeye ko mu bihe bitandukanye abantu bamuhaga amafaranga ngo abasengere nubwo we yayise “Insimburamubyizi”.
Yagaragarije Urukiko ko kandi kuva yakwimikwa mu 2013, yatunzwe n’amaturo abayoboke be n’abamukurikira bamuhaga bityo ko adatewe isoni no kuvuga ko arya amaturo.
Ku wa 1 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,rwamutaye muri yombi.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW