Abasirikare b’Abarundi niba mubishaka muze tubabereke barenze umwe – Munyarugero

Canisius Munyarugero Umuvugizi wungirije wa politiki mu nyeshyamba za M23 yavuze ko abasirikare b’Abarundi bafatiwe ku rugamba bazasubizwa igihugu cyabo mu bwumvikane.

Mu kiganiro yahaye channel ya YouTube, PNInfo Rwanda, Canisius Munyarugero yavuze ko ingabo za Leta zidakozwa ibiganiro ahubwo zahisemo “kwatsa umuriro zikoresheje indege z’intambara n’amabombe.”

Yavuze ko M23 yiyemeje guhagarara ikarinda abaturage, cyane muri teritwari ya Nyiragongo ahamaze iminsi haraswa.

Ku bijyanye no kuba inyeshyamba za M23 zisabwa gusubira inyuma, Munyarugero avuga ko gutegeka bitajyanye n’amasezerano kuko, amasezerano ari ubwumvikane kandi bushingiye ku biganiro.

Munyarugero kandi avuga ko kuba Leta ivuga ko itakwicarana na M23, kuko itababonamo ububasha ariko ngo si byo kuko ububasha bwo gutsina ngo barabufite, ahubwo kuganira bubashye ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Ati “Nyuma yaho Leta ya Kinshasa yaducanyeho umuriro, ariko reka uwo muriro reka tuwuboteshe, reka bawote… Barawota se ko baza no kuwotesha umugongo.”

Yavuze ko umujyi wa Goma ari uwabo, kandi ari iwabo, ariko ngo icyihutirwa si ukuwufata, kuko M23 ishyize imbere ibiganiro.

Ku bijyanye n’ingabo z’Abarundi zafashwe, Munyarugerero avuga ko bahari kandi ubishaka yajya kubasura.

Ati “Mu mubare abarenze umwe, bivuga ko ari benshi …Si babiri gusa..Ni benshi ubikube karindwi cyangwa ubikube 10, na bo bazagenda babara inkuru basanze ku Ntare za Sarambwe.”

- Advertisement -

Yavuze ko abafashwe ari bazima, kandi ngo basangira ibyo basanganye inyeshyamba za M23.

Ati “Ndagira ngo nkumenyeshe ko abo bafashwe bariho nkatwe, bararya nkatwe, abaranywa nkatwe…ikizakurikira ni uko bazataha iwabo kandi neza mu mahoro, tuzabashyikiriza Umuryango mpuzamahanga, nta we uzabakora…”

Ikiganiro cyose kiri hano

UMUSEKE.RW