Abatumva ntibavuge bagorwa no kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga , bavuga ko bikigoranye kuri abo bana  kumnya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitewe nuko abaganga n’abajyanama b’ubuzima bakiri bake bazi ururimi rw’amarenga.

 Uwamahoro Beatha wo mu Karere ka Rusizi ni umwe mu babyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu avuga ko kuba ababyeyi bamwe batazi ururimi rw’amarenga bigora cyane umwana  w’umukobwa kugera ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere bityo bikaba byanamuviramo ingaruka zitandukanye zirimo no kuba yashukwa,agahohoterwa.

Ati”Ababyeyi kenshi ntabwo bajya begera bene abo bana,ikibazo bahura ncyo.Kuko iyo atumva atanavuga,atazi n’amarenga ntabwo basobanukirwa.Keretse yize nk’ururimi rw’amarenga,akamusobanurira mu marenga.Ubwo nk’umwana utavuga atanumva biba bigoye.”

Ibi abuhurizaho na Nkorerimana Pascasie wo mu karere ka Nyamasheke nawe ashimangira ku kuba ururimi rw’amarenga rutazwi n’ababyeyi, ari imbogamizi ku mwana w’umukobwa utumva ntavuge.

Ati ”Ubuzima bw’imyororokere,akenshi abana basigaye babikura mu mashuri,bariya bana ntibabonye amahirwe yo kwiga hariya hasi.Kuvuga ngo kugira ngo bazamenye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere biragoye ari nayo mpamvu kenshi dusanga batwaye inda zitateganyijwe,ugsanga banazitewe n’abagabo bafite ingo kuko uriya mwana atazi kuvuga ngo agaragaze uwamuhohoteye.”

Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bafite ubumuga butandukanye,ALvera Project, cyo mu karere ka Nyamasheke, Tuyisenge Felix, nawe atangaza ko  abana b’abakobwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere bigoye

Yagize ati ”Hari abandi batabisobanukiwe cyane ko iyo atabashije kujya ku ishuri nk’umwana utumva ntavuge,ntafite umuntu wabisonabukiwe ngo abimuganirize, nibura agira amahirwe iyo ageze ku ishuri.”

Uyu avuga ko mu gihe ururimi rw’amarenga rwagera ku bantu bose rwabafasha kujijuka bakamenya kurushaho ubuzima bwabo.

- Advertisement -

Umuyobozi w’umuryango ukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Media for Deaf,Ngabo Idrissa, avuga ko hari intambwe yishimirwa mu kumenyeknisha ururirimi rw’amarenga gusa avuga ko  hagikenewe izindi mbaraga.

Ati”Aba bana ntabwo babona amakuru kimwe natwe.Twe tubona amakuru mbere yabo.Kubona amakuru ni cyo kibazo cyane cyane kigihari hano mu Rwanda. Usanga abana baba mu cyaro batazi ururimi rw’amarenga ku buryo wabigisha ubuzima bw’imyororokere.Bisaba kubigisha ururimi rw’amarenga.Ukava kurubigisha,ukabigisha n’ubuzimabw’imyororokere,baracyafite imbogamizi.”

Uyu avuga ko mu bushakashatsi bakoze basange kubera kutamenya ururimi rw’amarenga hari abana b’abakobwa bagiye bahura n’ihohoterwa ritandukanye ndetse n’abatwaye inda zitateguwe kubera kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) itangaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

UMUSEKE.RW