Cabo Delgado : Ibitero bya RDF ku byihebe byatumye bigezwa mu butabera

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ubutabera bwo muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado, buri gukurikirana bamwe  mu   bahoze mu mutwe w’iterabwoba nkuko ikinyamakuru Carta de Mozambique kibitangaza. 

Mbere gato yuko iki gihugu kibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba cyari gikungahaye kuri byinshi birimo peterori,amabuye y’agaciro, n’ibindi bitandukanye.

By’umwihariko Intara ya Cabo Delgado ikungayahe ku mutungo kamere wa Gaz, ituwe cyane n’Abayoboke ba Islam, aho mu myaka itanu ishize yahindutse indiri y’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’Imitwe y’Abahezanguni bagendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

Intambara zo muri iyo ntara bivugwa ko zaguyemo ubuzima bw’abarenga 5000 kandi abenshi muri bo ni Abasivile ndetse abarenga miliyoni bavuye mu byabo.

RDF yasubije ibintu mu buryo

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri iyo ntara ndetse uruhare rwazo mu guhashya ibyo byihebe rumaze kwigaragaza kuko abaturage benshi basubiye mu byabo ndetse Ingabo za Mozambique zasubijwe ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ibyihebe.

Ubwoba bwari bwose mu baturage ariko bagarutse mu mirimo,abari barataye ingo bazigarukamo, amahoro yongera gutaha Cabo Delgado.

Ikindi ni uko ibikorwa by’iterambere ry’Abaturage byongeye gusubukurwa i Cabo Delgado ndetse n’abashoramari barimo Abafaransa bafite TotalEnergies, bari guteganya gusubukura ibikorwa byabo. Usibye ibyo, hari abanyarwanda bifuje gushora imari muri icyo gihugu.

Ibyihebe byatangiye kugezwa mu Butabera…

- Advertisement -

Urukiko rw’ibanze rwo mu Ntara ya Cabo Delgado rwatangiye kugeza mu butabera abantu bamwe baregwa iterabwoba.

Ubucamanza bubashinja kwangiza ibikorwaremezo mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe mu myaka itandatu ishize.

Ubwo ku wa 5 Ugushyingo 2023 hizihizwaga umunsi wahariwe iyubahirizwa ry’amategeko, Perezida w’urukiko rwa Cabo Delgado, António Matemule, yatangaje ko kuri ubu hari ibirego 12 biri kuburanishwa.

Ati “ Kuri ubu dufite ibirego 12 .Mu rugereko rwa gatatu dufite birindwi naho mu rwa kane dufite bitanu.”

Yongeraho ko iyo mibare kandi ikomeje guhindagurika

António Matemule asobanura ko abakora iterabwoba bakoze ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kuri ugeze ubu  i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.

Ibyo byose ni akazi kakozwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’uzo mu muryango wa SADC.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi muri Nzeri uyu mwaka yatangaje ko we n’abaturage b’iki gihugu biteguye kongera kwakira muri sosiyete ibyihebe byaneshejwe mu rugamba rw’i Cabo Delgado ariko bikaba bikibunga mu mashyamba yo hirya no hino muri iyi ntara.

Ati  “Abaturage ba Mozambique ntabwo bigeze barangwa n’urwango. Mushobora kugaruka mukabana natwe, ubundi tukubaka igihugu cyacu. Muzane intwaro zanyu ubundi mumanike amaboko, hari benshi bagiye bamanika amaboko mu mezi yashize.”

Ndahamagarira aba baturage ba Mozambique bakiri mu mashyamba kwishyikiriza ubuyobozi, mbizeza ko bazakirwa neza nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bamanitse amaboko bakareka ibyaha kuri ubu bakaba batekanye hamwe n’imiryango yabo n’inshuti zabo.”

Ingabo z’u Rwanda zicungira umutekano iyi ntara ku butaka no mu mazi
Ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura amahoro ibice byari byari byarafashwe n’ibyihebe
Ingabo za RDF zigenzura ibice byinshi byari byaragizwe indiri n’ibyihebe

UMUSEKE.RW