EAC igiye gusasa inzobe  ku mutekano wa Congo

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibera Arusha muri Tanzania, bariga ku ngingo ijyanye n’amasezerano ya Nairobi yo kugarura amahoro muri Congo .

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Samia sukuhu Hassan wa Tanzania, Wiliam Ruto wa Kenya, Ndayishimiye Evaliste unayoboye akarere muri iki gihe , Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr Eduard Ngirente.

Hari kandi intumwa za Uganda, RDCongo na Sudani y’Epfo.

Ni inama yatangiye ku munsi w’ejo yiga ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere no kwihaza mu biribwa.

Gusa kuri uyu wa Gatanu, zimwe mu ngingo zibandwaho, harimo gusuzuma uko Somalia yaba umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ibijyanye no gusuzuma amasezerano ya Nairobi yo kugarura amahoro muri Congo.

Iyi nama iteranye mu gihe muri RDCongo imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC n’imitwe bafatanye ndetse n’umutwe wa M23.

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ntabwo zishimiwe na gato muri RDCongo ndetse mu bihe bitandukanye abanyagihugu  bagiye bigaragambya basaba ko zasubira mu bihugu zabyo.

Ibi byakurikiwe nuko umutwe wa M23 washyize mu majwi ingabo z’u Burundi, guhuza imbaraga na FARDC n’imitwe nka Wazalendo, ngo barwanye uyu mutwe.

Iyi nama iteranye, irasiga hafashwe umwanzuro wo kubahiriza amasezerano ya Nairobi haba ku mutwe wa M23 ndetse na FARDC.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW