FARDC yahaye urw’amenyo abibwira ko bazamburwa Goma

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko umutwe wa M23 uzigarurira teritwari ya Nyiragongo n’Umujyi wa Goma.

Lt.Col Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye Radiyo Okapi ko uyu mutwe wa M23 udateze kubatsinsura mu birindiro muri Nyiragongo kandi ko uzatsindwa mu bihe bya vuba.

Uyu musirikare avuga ko batazemerera umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda gufata ibirindiro bya FARDC nk’uko bimeze muri Kibumba, mu mizi y’ikirunga cya Nyiragongo.

Yagize ati ” Turabizeza kandi dufata uyu mwanya kugira ngo twizeze abaturage ko FARDC itazemerera ingabo z’u Rwanda zikorera muri M23 kugerageza gufata ibirindiro bya FARDC nk’uko bimeze muri Kibumba.”

Ingabo za Congo zikomeje ibikorwa byo gusuka ibisasu biremereye ku mutwe wa M23 ari nako bihitana abasivili b’inzirakarengane.
FARDC ivuga ko iri guhashya umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda ngo bafite umugambi wo gufata umujyi wa Goma.
Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko wubahirije ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu Karere bwo guhagarika imirwano, ariko ingabo za Leta zikaba zikomeje kubagabaho ibitero.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW