Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy, ryabonye abayobozi bashya basimbura abaherutse kwegura ku myanya bari bafite muri iri shyirahamwe.
Ni amatora yabaye ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abera muri Hill Top Hotel. Abanyamuryango ba Ferwacy bagera kuri 11, ni bo bayitabiriye.
Nk’uko byari byitezwe, Ndayishimiye Samson wakinnye umukinnyi wo Koga n’uwo Gusiganwa ku modoka (Rally), ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy. Yatowe ku majwi umunani muri 11 y’Abanyamuryango batoye.
Uretse Ndayishimiye, abandi batowe ni Bigango Valentin wabaye Visi Perezida wa mbere, Ruyonza Arlette wabaye Umunyamabanga mukuru na Katabarwa watorewe kuba umubitsi.
Akimara gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe, uyu muyobozi mushya yavuze ko aje guhangana n’ibibazo biryugarije.
Ati “Ni ugushyira umutima hamwe kandi n’amateka yanjye mu mikino itandukanye nko koga, gusiganwa ku modoka ari no kubana nabo mu magare nagiye mbona ibibazo bashobora kuba bahura na byo.”
Yongeyeho ati “Buriya abakinnyi bose mu mikino itandukanye bahuje imbogamizi ntekereza ko Imana izamfasha nka batekerezaho nk’uko nanjye nitekerezagaho iyo nabaga ndi mu bibazo nyiri umukinnyi ku giti cyanjye nshaka inkunga bityo tuzaganira dushyire hamwe.”
Iyi Komite Nyobozi yatowe mu rwego rwo kuzuza inzego kuko komite iheruka yari iyobowe na Murenzi Abdallah yeguye. Izayobora manda y’imyaka ibiri isoza itarasojwe n’icyuye igihe.
Bisobanuye ko iyi Komite Nyobozi, izasoza inshingano za yo mu mwaka wa 2025.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW