Umuryango wa Réseau des Femmes watangije umushinga w’imyaka itanu ugamije gutanga amakuru kugira ngo urubyiruko rumenye ubuzima bw’imyororokere, imikorere y’umubiri no kuwukoresha.
Santé et Droits Sexuels et Reproductifs/SDSR-Rwanda, ni umushinga umuryango wa Réseau des Femmes ufatanya na AMIE Canada ku nkunga ya Affaires Mondiale Canada.
Ni umushinga uzafasha kugira imyitwarire myiza mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24 baba bari mu mashuri cyangwa hanze yayo uzakorera mu Mirenge 15 y’Akarere ka Gasabo.
Uje gukemura ikibazo cy’urubyiruko rudafite amakuru ku buzima bw’imyororokere aho usanga rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Uzafasha abana b’abakobwa bahohoterwa ntibamenye aho bakira serivisi kugira ngo barindwe gutwara inda z’imburagihe cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uyu mushinga witezweho kandi guhugura ababyeyi kugira ngo bajye baganiriza abana bafite amakuru afatika ku buzima bw’imyororokere.
Muri Centre Karame ya Réseau des Femmes hazatangirwa serivisi zirimo: Gupima abagore batwite no kubitaho, gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro, gupima indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera Sida, gutanga ubujyanama ku bahuye n’ihungabana by’umwihariko rishingiye kuri GBV.
Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, bashima Réseau des Femmes yatangije uyu mushinga.
Mutuyimana Deborah wo mu Murenge wa Gisozi, avuga ko intandaro yo kutamenya amakuru afatika ku buzima bw’imyororokere bituruka ku babyeyi bagira isoni zo kuganiriza abana babo.
- Advertisement -
Ati “Ugasanga kuvuga igice cy’umubiri kigize umwana we bimuteye isoni, ugasanga umwana afite amakuru atuzuye, uwo agishije inama amuhaye atariyo.”
Avuga ko kutaganirizwa bituma rumwe mu rubyiruko rwirara rukishora mu ngeso mbi abandi bagashukishwa utuntu duto bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe no kwandura indwara zandurira mu mibonano idakingiye.
Ndahiro Patrick wo mu Murenge wa Jali avuga ko abana baterwa inda kubera kutagira amakuru ahagije bibicira ubuzima bikabaviramo guta ishuri no kugira inshingano zirenze ubushobozi bwabo.
Ati ” Cyangwa se bagahura n’ikibazo cy’ihungabana, abantu babatoteza kubera gutwara inda ukiri muto, abana bagirwaho n’ingaruka mu buryo butandukanye.”
Avuga ko inyigisho za Réseau des Femmes zifasha urubyiruko guhindura imitekerereze mu kwirinda ubusambanyi.
Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes avuga ko gahunda y’Ubuzima bw’imyororokere ari uburenganzira ku bangavu n’ingimbi.
Yavuze ko usanga ababyeyi ubwabo nta makuru bafite ku buzima bw’imyororokere kubera ko nabo babayeho birwariza.
Ati “Ni uguha ababyeyi amakuru afatika ndetse tukanabigisha uburyo umubyeyi yegera umwana akamuganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororkere.”
Yavuze ko uyu mushinga uzaba hafi y’abahohotewe bagahabwa serivisi muri Centre Karame cyangwa bakajyanwa ku mavuriro yisumbuyeho.
Ati “Turifuza ko twazagira impinduka mu rubyiruko, mu babyeyi, mu miryango ku buryo dushobora no gukomeza tukaba twakorana n’ahandi bitewe n’uko ubushobozi buzaboneka.”
Uwimana yavuze ko biteze umusaruro ushimishije mu biganiro bitangwa n’urubyiruko rwiswe abakungarambaga b’urungano (Pairs Educateur) hirya no hino mu Mirenge.
Yasabye inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abanyarwanda muri rusange, kwita ku bana bahohotewe, mu kubarinda ihungabana rishobora gutuma biheba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko uyu mushinga bizarinda ko abana baterwa inda z’imburagihe n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko.
Yagaragaje ko bizagabanya umubare w’abana bata ishuri ndetse n’ihungabana rigaragara cyane mu rubyiruko ndetse n’amakimbirane yo mu ngo.
Umwali yavuze ko umushinga wa Santé et Droits Sexuels et Reproductifs/SDSR-Rwanda uzafasha kwigisha abakora uburaya mu Karere ka Gasabo uko bakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kubashishikariza kuva muri izo ngeso zigayitse.
Umuryango wa Réseau des Femmes yashyizeho umurongo utishyurwa ( Toll free) 8011 utangirwaho amakuru ku buzima bw’imyororokere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW