Impunzi ziri I Mahama mu gihirahiro nyuma yo gukurirwaho inkunga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe, zivuga ko zitazi icyerekezo cy’imibereho yazo nyuma yaho inkunga zari zisanzwe zihabwa bitangajwe ko igomba kuvaho no kugabanuka.

Bamwe  mu mpunzi ziri muri iyi nkambi,bagaragaza akaga biteguye guhura nako mu gihe inkunga yavaho burundu cyangwa ikagabanywa.

Ngerageze Salvator yabwiye RBA ati “Twasanze ari ikibazo.hano murabona nta nkwi zihari,nta hantu dushobora kuronka amakara.Nonese havuyeho ibicanwa, tuzajya tubaho gute? Murumva umuntu yajya abona 8500frw akabura icyo abitekesha. Twumva ko ubufasha bwo kubona ibicanwa bwakomeza kugumaho.”

Undi nawe ukomoka mu Burundi wo muri iyo nkambi yagize ati “Nibigenda gutyo tuzicara, twakire ibibaye ariko ntabwo tuzaba twishimye nawe urabyumva.Abicwa n’inzara,izabica.Abashoboye kumva ko bashoboye guhunguka bazahunguka,abadashoboye bagume mu buribwe.”

Mu mpinduka zatangajwe bivugwa ko impunzi iri mu cyiciro cya mbere yahabwaga amafaranga 10000frw ku kwezi , izajya ihabwa 8500frw. Uri mu cya kabiri yahabwa 5000frw, izahabwa 4250frw, ni mu gihe uri mu cya gatatu nta bufasha ahabwa.

Abasanzwe bahabwa ibicanwa bya  gaz,bazakomeza kuyihabwa kuko mu bubiko igihari ariko abahabwa amafaranga yo kugura inkwi ntayo bazongera guhabwa.

Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’Abimbye ryita ku mpunzi mu Rwanda,Lily Carlisle,avuga ko impamvu yo kugabanya iyo nkunga ari uko abaterankunga bo hirya no hino bagabanutse.

Ati “Impamvu yabitye ni uko inkunga duhabwa nayo yagabanutse kuko kugeza ubu mu kwezi kwa Ugushyingo tumaze kwakira 37% by’inkunga iba ikwiye gufasha impunzi.Gusa iyi nkunga ntiyagabanyijwe gusa mu Rwanda ahubwo no ku Isi hafashwe umwanzuro nk’uyu ubabaje

Ukuriye impunzi ziri mu  nkambi ya Mahamba,Ukwibishatse Jean Bosco, avuga ko imibereho yabo igiye kuba mibi nibakurirwaho ubufasha.

- Advertisement -

Ati “Kwiga, imibereho ya buri munsi mu nkambi, bizatuma abana benshi b’abakobwa bishora mu bintu bitandukanye kubera ubukene.Uzasanga imiryango isubiranamo kubera ubukene.”

Ushinzwe ibikorwa by’impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,MINEMA,Karagire Gonzague, asanga impunzi zikwiye kuyoboka gahunda yo kwishakamo ibisubizo.

Ati “N’ubundi impunzi tugomba kuzifasha kugira ubushobozi,kugira ibyo zigeraho bizifasha kwifasha kurusha uko zakomeza gutegereza inkunga y’abafatanyabikorwa.

Uyu avuga ko hari imishinga igiye itandukanye izafasha impunzi gukora isharamari ku buryo yabafasha kwiteza imbere.

Amakuru avuga ko impunzi zingana na 6% ziba mu nkambi zo mu Rwanda zidahabwa ubufasha. Ni mu gihe abangana na 3%  batishoboye,naho 9% bo bataba mu nkambi.

Mu Rwanda habarurwa impunzi zisaga 100.000 . Muri aba 62.2% baturuka muri RDCongo, 37.2% bava mu Burundi naho 0.5% baturuka ahandi.

IVOMO:RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW