Imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane itangaza ko nyuma yo gucengerwa na gahunda ya “GALS” hari icyahindutse mu mibereho yabo aho abagore n’abagabo basigaye bajya inama ndetse bakumva ko bose bangana ku nyungu yavuye mu mata y’inka zabo.
Uburyo bwitwa Gender Action Learning System (GALS) bufasha abagore n’abagabo kwigenzura no gusobanukirwa impamvu bakwiye kugira uruhare rungana mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingo.
Nyuma yo kwisesengurira ubuzima bwabo, babasha kumva neza impamvu bakwiye gufatanya muri byose no kugira uburenganzira bungana kugira ngo urugo rwabo rutere imbere ndetse n’ushaka kubongerera ubushobozi abone aho ahera.
Imiryango 6000 yibumbiye mu matsinda 240 ni yo yahuguwe nyuma yo kubona ko umukamo ari muke kandi mu biwugabanya harimo amakimbirane mu miryango atuma umwe mu bashakanye atita ku matungo baba bafite.
Bamwe mu bahawe ayo masomo atangwa hifashishijwe ibishushanyo yafashije gushyira hamwe bituma umukamo wiyongera.
Nserukirimana Emmanuel wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabwiye UMUSEKE ko atarahabwa ayo masomo yahozaga ku nkeke umugore we akanikubira imitungo ifatika mu rugo.
Ati “Rero RDDP na DUHAMIC ADRI nibo baduhurije hamwe batwigisha ibijyanye na GALS, maze kubimenya nasabye imbabazi umugore wanjye, ambwira ibimubangamira kuri njye nanjye mubwira ibimbangamira kuri we, tubasha gushyira hamwe mpita ndeka n’inzoga ndakizwa.”
Nserukirimana avuga ko ubu afasha umugore we imirimo yo mu rugo, akagaburira amatungo amafaranga avuye mu mukamo wabo bakajya inama yo kuyacunga neza.
Ati “Nakoreraga amafaranga nkashyira ku mufuka ntamenye ibyabaye, ubu namushyize kuri konti amafaranga tuyakoresha ku buryo bungana.”
- Advertisement -
Nyirahabineza Peluquerie wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro avuga ko mbere yabanaga n’umugabo bahishanya umutungo.
Ati “Iyo imiryango itari kumvikana ntabwo babona umwanya wo kwita ku itungo bafite mu rugo iterambere rikagabanuka mu rugo. Abadamu batariga GALS baba bavuga ngo ntakubwira umugabo ibyawe byose.”
Avuga ko bize uko bongera umukamo, guhinga ubwatsi, guteresha intanga by’umwihariko amasomo ya GALS akaba yarafashije kongera umukamo kuko amatungo yitabwaho uko bikwiye.
Mukandayisenga Vestine, umukozi wa DUHAMIC ADRI wakurikiranye uburyo bwa GALS bwo kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mushinga wa RDDP kuva mu 2021, avuga ko habaye impinduka mu miryango yahawe ayo masomo.
Ati “Ugasanga inka ni iy’umugabo cyangwa se imirimo myinshi mu buhinzi n’ubworozi yahariwe umugore, ubu hari impinduka nyinshi ugereranyije na mbere ku gukorera hamwe.”
Avuga ihohoterwa ryo mu ngo ryagabanutse ku gipimo gishimishije ku bantu bakurikiranye amasomo ugereranyije n’abandi.
Ndagijimana Alexis umuyobozi w’umushinga wa MINAGRI (RDDP) ushinzwe guteza imbere ubworozi butanga umukamo mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB avuga ko kera abagabo bagurishaga amata batavuganye n’abagore babo.
Ati “Iyo twigisha abantu ibijyanye n’amahame yo kugabanya amakimbirane ndetse n’ubwuzuzanye byarafashije cyane kugira ngo aborozi bacu bakorere igenamigambi hamwe, ibyo birafasha kugira ngo umuryango utere imbere”.
RDDP ni umushinga Leta y’u Rwanda yatangiye mu 2017 ufite ingengo y’imari ya miliyari 65 Frw, wari ufite intego zihariye zirimo gushyigikira ibikorwaremezo n’iterambere ry’ubworozi, byitezwe ko uzarangira mu Ukuboza 2023.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW